Ihinduka n'imiterere y'ikirere Imprima Ohereza kuri mail
Uruhurirane rw’ibihe by’ubushyuhe n’imisozi miremire bituma u Rwanda ruhorana ubuhehere mu mwaka wose. Ubushyuhe ntibukunze kurenza 30°C ku manywa na 15°C mu ijoro kandi byose bigahora bimeze gutyo umwaka wose.
 
Mu nkengero z’imisozi miremire yo mu birunga ni ho honyine hahora hari ubukonje bukabije, ibice bishyuha cyane byegereye umupaka wa Tanzaniya kandi biri muri Pariki y’Akagera.
Imihindagurikire y’ubushyuhe ukurikije ibihe ntikanganye mu gihugu hose. Ibice byinshi by’igihugu bibona imvura igera kuri mm 1000 ku mwaka, amezi ashyuha cyane aba hagati ya Nyakanga na Nzeri, naho agwamo imvura nyinshi akaba ari kuva muri Gashyantare kugeza muri Gicurasi.
 
Suivant >

Search

eNewsletter

Subscribe to our online newsletter
Inteko Magazine
Agenda
Press Release
Bills


Receive HTML?