 Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Nyakubahwa Rose MUKANTABANA na Perezida wa Sena, Nyakubahwa BIRUTA Vincent Ku wa mbere, tariki ya 28 Ukuboza 2009, Perezida wa Sena, Nyakubahwa Dr BIRUTA Vincent na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Nyakubahwa MUKANTABANA Rose, bari kumwe n’abandi bagize Biro z’Imitwe yombi ndetse n’Abayobozi ba Komisiyo Zihoraho, bagejeje ku banyamakuru iby’Inteko Ishinga Amategeko yagezeho mu mwaka wa 2009.
Nk’uko byagaragajwe muri icyo kiganiro ku nshingano yo gushyiraho amategeko, mu mwaka wa 2009, Inteko Ishinga Amategeko yatoye amategeko 59. Ayo mategeko yatowe akaba yerekeranye n’Ubukungu, Politiki n’Imiyoborere myiza, Ubutabera n’Imibereyo myiza y’Abaturage. Hari n’indi mishinga y’amategeko yatangiye gusuzumwa ariko umwaka ukaba wararangiye igeze ku nzego zinyuranye. Iyo mishinga y’amategeko igisuzumwa yose hamwe ikaba igera kuri 55.
Ku byerekranye n’inshingano yo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko wakoze ibikorwa byinshi kandi binyuranye, ukoreshe n’uburyo buteganywa n’amategeko burimo : Kubaza mu magambo, kubaza mu nyandiko, kubariza muri Komisiyo ndetse no gukorana ibiganiro nyunguranabitekerezo n’abahagarariye Guverinoma. Bitewe n’uburemere bw’ibibazo biba bigomba gukurikiranwa, uyu mwaka wa 2009, hashyizweho Komisiyo zidasanzwe, zikaba zigikomeje akazi kazo:
- Mu Mutwe w’Abadepite hashyizweho Komisiyo idasanzwe ishinzwe gucukumbura ibibazo bigaragara mu Mashuri Makuru ya Leta n’ayigenga • Naho muri Sena hashyizweho Komisiyo zidasanzwe 2 : Komisiyo y’igenzura ishinzwe gusesengura ibijyanye n’imikoreshereze y’inkunga yo gusana ibyangijwe n’imvura, umuyaga n’umutingito byabaye mu mwaka wa 2008 mu Turere rwa Rusizi, Nyamasheke, Rubavu na Nyabihu tw’Intara y’Iburengerazuba ; hanashyizweho kandi Komisiyo y’igenzura ku mikorere y’Ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abarokotse jenoside batishoboye (FARG) cyane cyane mu bijyanye no kubakira abatishoboye n’imikoreshereze y’ingengo y’imari ya FARG inyuzwa mu miryango y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA, AVEGA, AERG, AOCM n’indi...) igenewe gutera inkunga imishinga yo guteza imbere abarokotse batishoboye.
Kubijyanye n’inshingano z’umwihariko za Sena, Sena muri 2009 yemejwe abayobozi bagera kuri 18 bashyizwe mu nzego zitandukanye za Leta.
Sena kandi yakomeje gukurikirana iyubahirizwa ry’amahame remezo avugwa mu ngingo ya 9 n’iya 54 z’Itegeko Nshinga. Ni muri urwo rwego Sena yasuzumwe raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere myiza yakurikiranye ibibazo biri mu Mitwe ya Politiki UDPR na PSP. Ubu kandi ikaba yaratangiye gukurikirana ibibazo bijyanye n’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside bivugwa mu Mutwe wa Politiki PS-Imberakuri.
Sena yanakurikiranye ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yavuye mu bushakashatsi yashyize ahagararaga muri 2007, bwakozwe ku mavu n’amavuko y’ingengabitekerezo ya jenoside, uko yakwirakwijwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, ingamba zo guhangana n’ingaruka zayo. Ubu ikaba yaratangije n’ubushakashatsi ku yandi mahame burimo kurangira : ubushakashatsi ku ihame ry’amahirwe angana n’ubushakashatsi Ubushakashatsi ku ihame ryo “kubaka demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye” ndetse n’ihame ryo “gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize”. Mu bindi byakozwe n’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko nk’uko byaragajwe muri icyo kiganiro n’abanyamakuru harimo : - Gusura abaturage n’ibikorwa by’amajyambere binyuze mu ngendo z’amakomiyo, abagize Inteko Ishinga Amategeko ku giti cyabo no mu gikorwa cy’umuganda ukorwa n’Abadepite buri kwezi mu Turere dutandukanye. - Kugezwaho no gusuzumwa raporo zigenzwa ku Nteko Ishinga Amategeko n’inzego zinyuranye zirimo : Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Urwego rw’Umuvunyi, Komisiyo y’Abakozi ba Leta, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge - Gutsura umubano n’izindi Nteko - Gusuzuma no gukurikirana ibibazo by’abaturage - Gutegura inama nyunguranabitekerezo n’amahugurwa n’ibindi
- |