|
8-1-2010 : Intumwa z’Igihugu cy’Ubudage zagiranye ibiganiro n’Inteko y’u Rwanda |
|
|
Ku wa gatanu, tariki ya 8 Mutarama 2010, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yakiriye abashyitsi baturutse mu Gihugu cy’Ubudage, barimo abagize Guverinoma, Inteko Ishinga Amategeko, abashoramari n’abahagarariye itangazamakuru. Iryo tsinda rigizwe n’abantu hafi 50 rikaba riyobowe na Bwana Dirk Niebel, Minisitiri w’Ubutwererane mu by’ubukungu n’Iterambere mu Budage.
Ibiganiro izo ntumwa zagiranye n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bikaba byibanze muri rusange ku mikorere y’Inteko Ishinga Amategeko no ku mitegurire, imikoreshereze n’imigenzurire y’ingengo y’imari by’umwihariko, mu rwego rw’inkunga inyuzwa mu ngengo y’imari.
Ikindi nk’uko byagaragajwe na Hon. MUKAYUHI RWAKA Constance, Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Mutwe w’Abadepite, gahunda yo kunyuza inkunga mu ngengo y’imari ni uburyo bwatoranyijwe na Leta y’u Rwanda hamwe n’abayitera inkunga mu rwego rw’ubutwererane n’ibihugu binyuranye cyangwa se n’imiryango mpuzamahanga, ubwo buryo bukaba bwaratangiye mu w’2000.
Icyagaragaye ni uko ubwo buryo butuma Leta igira ubushobozi buhagije bwo gushyira mu bikorwa gahunda za Guverinoma, inkunga yakiriwe igasaranganywa, igacungwa kandi ikagenzurwa ku buryo bunongeye abo bireba bose baba abayigenerwa ndetse n’abayitanga, bityo bigatuma abaturage bagira imibereho myiza ari na ko bagenda bubaka ubushobozi bwo kuziteza imbere. Ni na yo mpamvu u Rwanda rugitangira ubwo buryo mu mwaka w’2000 rwashoboraga gukura 31% by’amafaranga agize ingengo y’imari y’umwaka ku bituruka imbere mu Gihugu, ariko ubu mu mwaka w’2009 ubwo bushobozi bukaba bwarageze ku gipimo cya 51%.
|