8-1-2010 : Abadepite b’Abaholandi basuye Inteko y’u Rwanda Imprima Ohereza kuri mail
Image Ku wa Gatanu tariki ya 8 Mutarama 2010, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yakiriye mu  cyumba cy’Inama z’Inteko Rusange cya Sena itsinda ry’Abadepite baturutse mu gihugu cy’Ubuholandi. Iryo tsinda ry’abadepite 10 bari mu ruzinduko mu Rwanda, ryari riyobowe na Bwana Henk Jan Ormel, Perezida wa Komisiyo ihoraho y’Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko y’Ubuholandi.
 
Nk’uko byagaragajwe n’uwari uyoboye iryo tsinda, Abadepite b’Abaholandi baje mu Rwanda  kwereka Abanyarwanda ko Abaholandi babubaha kandi ko babafashe mu mugongo nyuma ya Jenoside yabakoze mu nda mu w’1994. Ikindi kandi uruzinduko rwabo rugamije ni ukureba uko inkunga itangwa n’Abaturage b’Abaholandi ikoreshwa.

Ikiganiro abo bashyitsi bagiranye n’abagize  Biro z’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko bari kumwe n’abayobozi b’amakomisiyo ahoraho cyatumye Abadepite b’Abaholandi basobanukirwa imikorere y’Inteko y’u Rwanda ndetse n’uko irangiza inshingano zayo uko ari eshatu : iyo gushyiraho amategeko, iyo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma n’iyo guhagararira abaturage.

Ku ruhande rw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, abari bakiriye abashyitsi bifuje kumenya impamvu Guverinoma y’Ubuholandi yahagaritse inkunga yageneraga u Rwanda. Kuri icyo kibazo, Bwana Henk Jan Ormel yavuze ko icyo Leta yabo yanze  ari  ukunyuza bene iyo nkunga mu ngengo y’imari, ahubwo yiyemeje kuyigeza ku mishinga y’abaturage. Ibyo bikaba byaraturutse kuri raporo z’imiryango mpuzamahanga zavugaga ku ruhare rw’u Rwanda ku byaberaga  muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (DRC). Icyakora yagaragaje ko ibyerekeye imitangire y’inkunga biri mu byabazinduye kandi bakaba babonanye n’inzego zinyuranye. Bityo Abadepite b’Abaholandi bakaba bijeje Inteko y’u Rwanda ko nibasubira iwabo bazareba uko bakongera gusuzuma icyo kibazo.

Abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bakaba bashimiye bagenzi babo bo mu Buholandi bitabiriye ubutumire bwo gusura u Rwanda kandi bakaba bifuje ko hajyaho uburyo buhoraho Inteko zombi zajya zunguranamo ibitekerezo.  

Twibutse ko Abadepite b’abaholandi baje mu Rwanda bavuye mu rundi ruzinduko mu Gihugu cya Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo ( RDC), bakaba ubu bari mu Rwanda kuva ku wa 7 kugeza ku wa 9 Mutarama 2010 aho bazava berekeza iwabo.
 
< Précédent   Suivant >

Search

eNewsletter

Subscribe to our online newsletter
Inteko Magazine
Agenda
Press Release
Bills


Receive HTML?

Calendar & Events

< September 2010 >
S M T W T F S
29 30 31 1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24 25
26 27 28 29 30 1 2

Who's Online

Il y a actuellement 15 invités en ligne