|
11-1-2010 : Abagize Inteko Ishinga Amategeko mu mwiherero uzamara icyumweru |
|
|
 Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Mutarama 2010, Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko yatangiye umwiherero uzamara icyumweru, ukabera mu cyumba cy’Inteko rusange z’Umutwe w’Abadepite .
Uwo mwiherero ukaba ugamije kurebera hamwe uruhare rw’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.
Uwo mwiherero watangijwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Nyakubahwa Rose MUKANTABANA.
Abari muri uwo mwiherero bakaba bazamara iminsi ibiri ya mbere bagezwaho ibiganiro n’impuguke zinyuranye, bizibanda ku nsanganyamatsiko zikurikira :
- amateka n’imyumvire n’imibanire y’abantu mu mibereho n’impinduramatwara ku isi no mu Rwanda by’umwihariko - uko u Rwanda rwiyubatse n’imtegekere yarwe kuva mu gihe cy’ubukoroni kugeza kuri Repubulika ya kabiri - amateka y’amadini mu Rwanda n’uruhare rwayo mu mibanire y’Abanyarwanda, - amateka y’urugamba rwo kwibohora - ibimaze kugerwaho nyuma y’imyaka 15 y’ubumwe n’ubwiyunge - amateka y’amashyaka/imitwe ya politiki n’itangazamakuru mu mibanire y’Abanyarwanda - ingengabitekerezo ya jenoside mu kubangamira umutekano mu karere k’ibiyaga bigari - ingamba zo guhangana n’ingaruka za jenoside n’ingengabitekerezo yayo - ingamba z’amadini mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.
Indi minsi itatu, abagize Inteko Ishinga Amategeko baziherera ubwabo, kugira ngo barebere hamwe uruhare bakwiye kugira kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bukomeze bubumbatirwe.
Uwo mwiherero uzasozwa ku wa Gatanu tariki ya 15 Mutarama 2010.
|