Nyakubahwa Mukabalisa Donatille yakiriye Abadepite bo mu Karere bagize EAAPAC

|   Chamber Of Deputies
Ifoto y'urwibutso y'Abagize EAAPAC hamwe na Nyakubahwa Mukabalisa Donatille

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Gicurasi 2016, Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille yakiriye intumwa ziturutse mu muryango w’Inteko Zishinga Amategeko z’Ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba bagize ihuriro EAAPAC(Eastern Africa Association of Public Accounts Committees) rigizwe na Komisiyo Zishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’ibyo Bihugu.

Mu ijambo rye Nyakubahwa Donatille Mukabalisa yabahaye ikaze, abasobanurira aho u Rwanda rugeze mu iterambere Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yababwiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni zishwe urw’agashinyaguro mu minsi ijana gusa, isenya u Rwanda mu nzego zose, ibikorwa remezo hafi ya byose bikangirika. Iyo Jenoside yahagaritswe n’intwari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Kagame Paul, ukomeje kuyobora u Rwanda neza, aho abanyarwanda biyemeje kubaka  u Rwanda rutavangura ari na byo bitumye rugeze ku ntera yo kwishimirwa.

Nyakubahwa Donatille Mukabalisa yashimiye abagize EAAPAC akazi bakora anavuga ko yizeye ko inama bajemo izabafasha kurushaho gutunganya inshingano zabo.

Hon. Jackson Kipkorir Rop, Visi Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya akaba ari na yo ifite inshingano y’Ubunyamabanga Bukuru bw’uyu Muryango, yashimiye u Rwanda ku ntambwe rugezeho ku iterambere anavuga ko u Rwanda ari indashyikirwa mu kwiteza imbere, isuku no kwakira neza abarugana.

Yavuze kandi ko nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, we n’itsinda ayoboye babonye amateka mabi yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko biyemeje kuba abavugizi b’u Rwanda ku isi yose bahereye ku bihugu bakomokamo bityo Jenoside ntikongere ukundi.

Aba Badepite baturutse mu bihugu bya Uganda, Kenya, Sudani, Etiyopiya, n’u Rwanda bari bamaze iminsi ibiri mu nama ya Komite Nshingwabikorwa ya EAAPAC. Iyi nama yateguraga inama y’Inteko Rusange ngarukamwaka izabera mu Rwanda muri uyu mwaka. ikaba yaranize ku buryo bwo guhuza imikoranire bagamije kunoza akazi ka Komisiyo zabo.