“Kwibuka ababyeyi n’abana bishwe muri Jenoside ni ukwibuka ingufu igihugu cyatakaje”: Nyakubahwa Mukabalisa Donatille

|   Chamber Of Deputies

Nyakubahwa Mukabalisa Donatille Perezida w’Umutwe w’Abadepite,yavuze ko kwibuka ababyeyi n’abana ari ukwibuka ingufu igihugu cy’u Rwanda cyatakaje muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ibi Nyakubahwa Mukabalisa Donatille Perezida w’Umutwe w’Abadepite yabitangaje kuwa 21 Gicurasi 2016 mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi ubwo yari yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Kibirizi ubwo hibukwaga by’umwihariko ababyeyi n’abana basaga 350 biciwe muri aka gace kazwi ku izina rya Bambiro.

Abatanze ubuhamya ndetse n’abafashe ijambo bose muri uyu muhango, bagarutse ku bwicanyi bw’indengakamere bwakorewe ababyeyi n’abana muri aka gace aho interahamwe zakusanyirizaga hamwe ababyeyi n’abana  zibabeshya ko nta mugore cyangwa umwana uzicwa ariko nyuma baza kubica babanje kubashinyagurira no ku kubafata ku ngufu.

Ubwo yagezaga ijambo ryo guhumuriza abarokotse Jenoside bo muri uyu Murenge wa Kibirizi, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille Perezida w’Umutwe w’Abadepite yavuze ko nubwo abagore bateshejwe agaciro bakicwa urupfu rubi mu gihe cya jenoside ko kugeza ubu leta y’u Rwanda yabagaruriye agaciro ikanabagirira icyizere bakaba bari mu nzego z’ubuyobozi zifatirwamo ibyemezo.

Yagize ati: “Dutewe ishema n’uko duhagaze aha turi abagore b’Abanyarwandakazi bari mu nzego z’ubuyobozi, twaragiriwe icyizere tukaba tugira uruhare mu iterambere igihugu cyacu kigezeho kandi rishimishije; none igihugu cyacu kikaba gitangwaho urugero ku isi ko cyateje imbere umugore, hitawe ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo”.

Yavuze kandi ko bibabaje cyane kubona abagore baragize uruhare mu mugambi wo gutegura Jenoside ndetse bakanawushyira mu bikorwa kandi byari bizwi ko abagore ari ba mutima w’urugo bakaba n’abanyempuhwe ariko muri Jenoside babuze umutima wa kibyeyi bijandika mu bwicanyi.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite yaboneyeho n’umwanya wo gushishikariza urubyiruko gukomeza gukorera hamwe no gufatana urunana ruharanira ko ntawarumeneramo ngo aruzane mo amacakubiri ngo arwigishe urwango nk’uko abateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa babikoze.