Sena yateguye umwiherero wo kungurana ibitekerezo ku nshingano ihabwa n’Itegeko Nshinga

|   Senate

Kuri uyu wa kabiri tariki 24 Gicurasi 2016, Abasenateri batangiye umwiherero w’iminsi 3 ugamije kungurana ibitekerezo no kureba uburyo inshingano za Sena zarushaho kunozwa nyuma y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryabaye muri 2015.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro uyu mwiherero, Perezida wa Sena Nyakubahwa Bernard Makuza yavuze ko mu rwego rw’imiyoborere myiza mu gihugu cy’u Rwanda bimaze kumenyerwa ko nyuma y’igihe runaka, inzego z’Igihugu zijya hamwe, kugira ngo zisuzume kandi zisesengure uko zishyira mu bikorwa inshingano zayo, kugira ngo ibyiza bikomeze bishyirwemo imbaraga, ibitaragezweho harebwe impamvu, kandi hashakwe inzira zo kubikemura.

Perezida wa Sena yagize ati: “nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga, amategeko Sena itora yaragabanutse cyane, hasigara ibijyanye n’Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, amategeko ngenga, amategeko yemeza amwe mu masezerano mpuzamahanga, n’amategeko yerekeye kurinda Igihugu n’umutekano. Bityo, bikaba bigomba kuduha umwanya wo gufata icyerecyezo kinajyanye no guhindura imikorere, hazirikanwa Sena nk’Urwego rujya inama”.

Yakomeje agira ati “Birasaba rero isesengura mu buryo bugari ry’ibibazo biba biriho, no kureba imbere hazaza, amahirwe n’imbogamizi zishoboka (Opportunities and Challenges), ndetse ibyo bikaba bidusaba kwiyibutsa impamvu Sena yashyizweho, igahabwa n’inshingano y’umwihariko yo gukurikirana amahame remezo”.

Nyakubahwa Perezida wa Sena yibukije intego y’umwiherero akomeza agira ati “ intego rusange y’umwiherero, ni ukugira ngo twungurane ibitekerezo, hagamijwe guhuza imyumvire, kugira ngo dushobore kuzuza inshingano, tuzirebera muri gahunda n’icyerekezo by’Igihugu, kugira ngo dutange umusanzu wacu nka Sena, ku bijyanye n’ibyo dusabwa bishingiye ku Itegeko Nshinga”.

Sena yagaragaje ko hari byinshi yagezeho kuva manda ya kabiri yatangira mu mwaka 2011 nkuko byasobanuwe na Visi-Perezida ushinzwe gukurikirana iby’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma Nyakubahwa Harerimana Fatou.

Bimwe muri ibyo bikorwa byagezweho, harimo kwemeza abayobozi 138 bari mu byiciro bitandukanye, abanyapolitiki 24; abayobozi b’ibigo bya Leta  28;  abayobozi n’Abakomiseri muri Komisiyo zitandukanye z’Igihugu  70, n’ abayobozi bo mu rwego rw’Ubutabera 16.

Sena kandi yatoye amategeko 210 harimo 82 y'Ubukungu n’imari, 28 y'Imibereho myiza y’abaturage, 71 y'Imiyoborere myiza na 29 y'Ubutabera n’uburenganzira bwa muntu. Yatoye amategeko yerekeye amasezerano mpuzamahanga 104 n’amategeko yatowe abanje kunyura muri Komisiyo ihuriweho n’Imitwe yombi 34. Mu mategeko yatowe nyuma y’uko asabiwe gusubirwamo na Perezida wa Repubulika, Sena yoteye itegeko 1.

 

Sena yakomeje gushyira mu bikorwa ibijyanye n’inshingano yo gukurikirana iyubahirizwa ry’amahame remezo mu bikorwa byayo bya buri munsi birimo Kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi;Kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma; Inama nyunguranabitekerezo zateguwe na Komisiyo za Sena;Kungurana ibitekerezo muri Komisiyo n’abahagarariye Guverinoma;Isuzumwa rya raporo z’ibikorwa bya Komisiyo z’Igihugu cyangwa iby’Inzego za Leta zashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko muri rusange na Sena by’umwihariko;Gutanga ibitekerezo ku mushinga w’itegeko ryerekeye ingengo y’imari no Gusuzuma ibibazo abaturage bagejeje kuri Sena.

Kubirebana n’iyubahirizwa ry’amahame remezo kandi Sena yakomeje gukurikirana ubushakashatsi ku ihame rijyanye no gushaka buri gihe umuti w’ibibazo mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye, bwatangijwe muri manda ya mbere ya Sena; Sena yateguwe ubushakashatsi ku miterere y’ipfobya n’ihakana rya jenoside yakorewe Abatutsi bibera mu mahanga bikagira ingaruka ku Rwanda n’Ubushakashatsi ku byagezweho n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR/ICTR).