Perezida wa Sena: Ubumwe bw’Abanyarwanda ni igihango twagiranye,uzagitatira kizamusama

|   Senate

Kuri uyu wa 4 Kamena,ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Umurenge wa Kigoma Akarere ka Huye mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,Perezida wa Sena Nyakubahwa Bernard Makuza yasabye Abanyarwanda bose gukomera ku gihango cy’ubumwe bw’Abanyarwanda,ababwira ko n’uzagitatira bitazamugwa amahoro.Yagize ati”urugamba ruzira guhorwa rwo guhagarika Jenoside rwabaye ishingiro yo kubaka u Rwanda rushya no kongera kuba Abanyarwanda by’ukuri,ubu tukaba dufite ishema nk’abantu bigenera agaciro bakakiha,tukibuka abishwe mu Jenoside tubasubiza agaciro bakwiye kuko intego yo guhagarika Jenoside ari uko buri Munyarwanda agira ishema n’agaciro mu gihugu cye.Nyuma y’imyaka 22,aho tugeze harashimishije,tuzi aho twavuye kandi twahavanye amasomo akomeye binatuviramo imbaraga zidasanzwe zo guhangana n’ibibazo byacu,tuvanamo n’igihango cy’ubumwe ari cyo Ndi Umunyarwanda.Kirazira kugitatira,n’uzabikora kizamusama”.

Mu ijambo rye kandi,Nyakubahwa Bernard Makuza,Perezida wa Sena,yihanganishije ababuriye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Kigoma,abifuriza gukomera no kudaheranwa n’agahinda,asaba buri wese gukomeza kubafata mu mugongo no kubaba hafi.

Perezida wa Sena yabwiye abari aho ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atari impanuka cyangwa ibyago biza bitunguranye,ndetse ko atari n’isubiranamo ry’abaturage kuko yateguwe igihe kinini kuva mu gihe cy’ubukoloni bwigishije ivangura n’amacakubiri ,Leta zayoboye u Rwanda nyuma y’ubwigenge zikabikomeza kugeza ishyizwe mu bikorwa.

Yabasabye kwirinda ababca intege bakirinda guha icyuho abashaka konona ubumwe n’amahirwe angana Abanyarwanda bashyize imbere,aboneraho kwibutsa uwo ari we wese waba akifitemo umutima wo kugira uwo akomeretsa ko Abanyarwanda batazamwihanganira.Yagize ati”wowe uwo uri we wese waba ukifitemo umutima wo kugira uwo ukomeretsa,tuzakurwanya kandi imbaraga turazifite”.

Perezida wa Sena kandi yashyize indabo ku rwibutso,anunamira abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Kigoma Akarere ka Huye rushyinguyemo inzirakarengane zirenga 3200,kuri uyu munsi hakaba hashyinguwe mu cyubahiro indi mibiri 205 yagiye ikurwa ahantu hatandukanye yari ishyinguye.