Inteko Ishinga Amategeko yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

|   Senate

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri gahunda y’iminsi ibiri yatangiye kuwa 9 irangira kuwa 10 Kamena 2016. Iyi gahunda ikaba yari yatangijwe n’ibiganiro byatanzwe mu mashuri yisumbuye 103 yo mu Turere twose tw’umujyi wa Kigali mu rwego rw’ibiganiro bigamije kurwanya no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibi biganiro byabanjirijwe n’ibindi byatanzwe mu mashuri yisumbuye tariki ya 30-31 Gicurasi 2016 mu Ntara y’i Burasirazuba, Amajyaruguru n’i Burengerazuba.

Ku munsi nyir’izina wo kwibuka, abagize Inteko Ishinga amategeko bari mu matsinda abiri basuye inzibutso za Jenoside ebyiri: Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro, n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Kuri izi nzibutso abagize Inteko Ishinga Amategeko bunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi, banashyira indabo ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside, nyuma yo gusobanurirwa amateka y’ibyabaye ku bantu bashyinguye muri izo nzibutso zombi.

Nyakubahwa Perezida wa Sena, Makuza Bernard wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, cyabereye ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, mu ijambo yagejeje kubitabiriye ijoro ryo kwibuka, yibukije ko Jenoside yateguwe, igashyirwa mu bikorwa ariko itihagaritse aboneraho gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku butwari bwamuranze ati “Tugomba kuzirikana ubutwari bwaranze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Kagame Paul, ubwo yafataga icyemezo cyo guhagarika Jenoside. Amabwiriza yatanze, yatumye ingabo 600 zari mu Nteko Ishinga Amategeko, zitabara abaturage, mu Mujyi wa Kigali, biza no gukomeza hose mu gihugu, ubwo butwari budasanzwe turabuzirikana, ni nabwo musingi w’iterambere u Rwanda rugezeho muri iki gihe, tuzahora dushimira izo ngabo.”

Ku bijyanye n’uruhare rw’Inteko Ishinga Amategeko mu kwibuka abazize Jenoside no gukumira ingengabiterezo yayo Makuza Bernard yagize ati “Dufitanye igihango cy'ubumwe, twe nk'abagize Inteko Ishinga Amategeko tugomba kubuharanira kandi tugahozaho. Dufite ububasha duhabwa n'amategeko, tugomba kubukoresha, tugaharanira icyiza: Indangagaciro y'ubumwe ikwiye kuturanga mu byo dukora no mu mitekerereze

Mu ijoro ryo kwibuka, abatumirwa batandukanye batanze ibiganiro ku mateka ya Jenoside, Ingengabitekerezo ya Jenoside n’icyakorwa kugira ngo irandurwe burundu ndetse n’uruhare rw’Inteko Ishinga Amategeko mu kurwanya ingangabitekerezo ya Jenoside.

Ukuriye ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko rirwanya Jenoside, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Depite Karenzi Theoneste yagize ati “haracyari abantu benshi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, tugomba kubarwanya nk'abagize Inteko Ishinga Amategeko”

Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascene  yibukije ko Inteko Ishinga amategeko hari icyo yakora mu gukomeza guhashya icyaha cya Jenoside no kurwanya ingengabiterezo yayo, aho yagize ati “Inteko Ishinga Amategeko ikwiye gukorana n'Inteko Zishinga Amategeko z'ibindi bihugu hagashyirwaho amategeko ahana Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihugu byabo.”