Perezida w’Umutwe w’Abadepite yakiriye Minisitiri w’Iterambere ry’umugore wa Congo Brazaville

|   Chamber Of Deputies

Mu rwego rwo gutsura umubano, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 14 Kamena 2016, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Iterambere ry’Umugore muri Repubulika ya Congo, Madamu Inès Berthille Ingani.

Mu biganiro bagiranye, Nyakubahwa Mukabalisa yishimiye uruzinduko rwa Minisitiri Ingani kandi amwifuriza ikaze mu Rwanda.

Yamusobanuriye uburyo ubutegetsi bw’u Rwanda bwa mbere ya 1994 bwaranzwe na politiki y’ivangura rishingiye ku bwoko n’uturere kugeza bushoye Igihugu muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasize igihugu ari amatongo, cyuzuye imfubyi n’abapfakazi, ibikomere byo ku mubiri no ku mutima ndetse n’ibikorwa remezo byose byasenyutse.

Yakomeje amusobanurira ko muri icyo gihe Abanyarwanda bagize ubutwari bwo kwivana muri ako kaga bayobowe na Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame, bafata icyemezo cyo kubaka igihugu kigendera ku mategeko aho Abanyarwanda bose bafite agaciro, uburenganzira n’amahirwe bingana. Ibyo akaba ari byo bituma ubu u Rwanda ruri gutera intambwe igaragara mu nzira y’amajyambere. Yagarutse kandi ku ruhare rw’abagore mu kubaka igihugu mu nzego zinyuranye.

Minisitiri Inès Berthille Ingani na we yashimiye u Rwanda ku iterambere rumaze kugeraho cyane cyane mu bijyanye no guteza imbere umugore. Yakomeje avuga ko Congo yifuza kwigira ku Rwanda cyane cyane mu bijyanye no guha umugore urubuga mu bikorwa rusange biteza imbere igihugu, hitabwa mbere na mbere ku burezi kuko kwigisha umugore ari ukwigisha igihugu cyose.

Mu ruzinduko rwe mu Nteko Ishinga Amategeko, Minisitiri Ingani yasuye kandi Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP), aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi baryo.