Sena yashimye uburyo umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta uteguye

|   Senate

Mu nama y’Inteko Rusange ya Sena, yateranye kuri uyu wa kabiri, tariki ya 14 Kamena 2016, Abasenateri bemeje ibitekerezo bya Sena ku Ngengo y’Imari ya Leta y’umwaka 2016-2017   nyuma y’uko Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu  n’Imari igejeje ku Nteko Rusange ya Sena umushinga w’ibyo bitekerezo.

Abasenateri basanze umushinga y’Ingengo y’Imari ya Leta 2016/17 ukoze neza ndetse banashima ko ibitekerezo batanze ku Ngengo y’Imari y’igihe giciriritse 2016/2017- 2018/2019 (Budget Framework Paper) hamwe n’imibare y’ikigereranyo cy’ingengo y’imari ya 2016-2017;mu Nteko Rusange yo ku wa 11 Gicurasi 2016 byaritaweho.

Sena yari yasabye ko hashingiwe ku miterere no ku bibazo binyuranye birebana n’imyubakire ikorwa mu buryo bw’akajagari ndetse hamwe na hamwe kakubakwa ku butaka bwagenewe guhingwaho, Guverinoma yakemura ibibazo birebana n’imiturire igakumira abubaka mu buryo butemewe n’amategeko hagamijwe kurinda ubutaka bwagenewe guhingwaho kugira ngo umusaruro uturuka mu buhinzi wiyongere kandi urusheho kugira uruhare mu kongera ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga.

Muri rwego wo kongera umusaruro, Senayasabye Guverinoma gushyiraho uburyo bufatika bwo gukurikirana imishinga yadindiye no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yose itangizwa kugira ngo igere ku ntego mu gihe cyagenwe inayisaba kandi gukurikirana imikorere y’inganda n’ibindi bikorwa by’abikorera Leta itera inkunga (subsidies) bigasabwa kugaragaza impinduka mu mikorere yabyo hagamijwe kongera umusaruro no guteza imbere abaturage.

Sena yasabye ko Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyakomeza gushyira imbaraga mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga hagamijwe kongera umubare w’abasora, koroshya uburyo bwo gutanga imisoro no gukomeza ubugenzuzi buhoraho kugira ngo hakumirwe inzira zose zatuma habaho inyerezwa ry’imisoro. Guverinoma irasabwa ko yakwihutisha gahunda yo kwizigamira ku banyarwanda bose kugira ngo hakemurwe ibazo cy’amafaranga make mu mabanki y’ubucuruzi.

Sena yasabye ko Guverinoma ikurikirana ko inzego za Leta zubahiririza ibiteganywa n’amategeko agenga amasoko ya Leta mu rwego rwo guha agaciro ibikorerwa mu Gihugu no kugabanya ibikoresho bitumizwa hanze.

Sena yashimye ko Umushinga w’Ingengo y’Imari wateguwe hibandwa kuri gahunda ziteza imbere imibereho myiza y’Abaturage, intego n’imirongo migari Igihugu cyihaye muri gahunda y’Icyerekeza 2020 ndetse na Gahunda y’Imbaturabukungu EDPRS II. Uyu mushinga kandi wanitaye ku kongera ibikorwa byongera umusaruro, bikorerwa iwacu (mu Rwanda) kandi bitanga akazi cyane cyane ku rubyiruko, biteza imbere ubukerarugendo no gutanga serivisi nziza.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 162 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, mu gika cya nyuma Mbere y‟uko ingengo y‟imari ya Leta yemezwa burundu, Sena igomba gushyikiriza Umutwe w’Abadepite icyo ivuga ku mushinga w‟ingengo y‟imari ya Leta.