Itegeko rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro ryasabiwe kuvugururwa ngo risubize ibibazo byagaragajwe n’abasora – Minisitiri Gatete

|   Chamber Of Deputies

Mu nama y’Inteko Rusange yo kuri uyu wa gatatu, tariki ya 15 Kamena 2016, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Claver Gatete, ageza ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ishingiro ry’umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro, yagaraje  ingingo z’iri tegeko zahinduwe hagamijwe gukemura ibibazo abasora bagaragazaga ndetse n’urutonde rw’ibintu na serivisi bisonewe ku musoro ku nyongeragaciro (TVA).

Minisitiri Gatete yavuze ko basanze ibihano byari biteganyijwe kubijyanye no gukoresha EBM byasaga naho biri hejuru cyane. Ubusanzwe, hagamijwe imikoreshereze inoze ya EBM, mu rwego rwo kunganira ingamba zoroheje nk’ubukangurambaga no kwigisha abasoreshwa ibijyanye n’imisoro, hashyizweho amahazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi kuva ku 500.000 Frw kugeza ku 20.000.000 Frw nk’ibihano bigamije gukosora, byatangwaga hakurikijwe usora amafaranga yinjiza (turnover). Kuva ayo mahazabu atangiye gukoreshwa, hagaragaye ibibazo byinshi by’abasoreshwa bitotombera ayo mahazabu bavuga ko akabije kuba menshi, cyane cyane ku basoreshwa bato.

Mu rwego rwo gusubiza ibyo bibazo, Ingingo zasabiwe kuvugururwa harimoiteganya ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi icibwa umuntu udakoresha imashini y'ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi.Iyo hazabu ingana ninshuro icumi (10) z’agaciro k'umusoro wanyerejwe.

Iyo umuntu yongeye gukora ikosa, ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi ingana n’inshuromakumyabiri (20) z’agaciro k’umusoro wanyerejwe.Harimo kadi ingingoiteganya ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi icibwa umuntu utubahiriza izindi nshingano z’ukoresha imashini y’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi. Iyo hazabuingana n’amafaranga y’u Rwanda  200,000. Iyo umuntu yongeye gukora ikosa acibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda 400.000.

Iri tegeko kandi rigena ko umuntu wese ugabanya agaciro cyangwa umubare w'ibyacurujwe bisoreshwa akoresheje inyemezabuguzi y'ikoranabuhanga, acibwa ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro icumi (10) z’agaciro k'umusoro ku nyongeragaciro wanyerejwe. Iyo umuntu yongeye gukora ikosa, acibwa ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi ingana n’inshuro makumyabiri (20) z’agaciro k'umusoro ku nyongeragaciro wanyerejwe.

Urutonde rwibintu na serivisi bisonewe rugizwe n' amafaranga ikigega cy'ishoramari cy'abishyize hamwe kigengwa n'amategeko gica abashoramari; servisi y'ubwishingizi bw'ibijyanye n'ubuhinzi n'izindi servisi zigaragara ku rutonde rugenwa na Minisitiri ufite ubuhinzi n'ubworozi mu nshingano ze rukemezwa na Minisitiri ufite imisoro mu nshingano ze nibintu byose, harimo, ibikoresho, ibigemurwa, imashini n'imodoka bigenewe ibigo bya Leta bishinzwe umutekano w'igihugu

Umusoro ku nyongeragaciro (TVA) ni umusoro ku byaguzwe watangiye gukoreshwa mu Rwanda mu mwaka wa 2001, ukaba kuri ubu ari wo nkomoko yumutungo wa Leta iruta izindi kuko winjiza 33% byumutungo wose ukomoka ku misoro yakiriwe.