Sena yifatanije n’abaturage ba Bugesera na Kamonyi mu muganda rusange

|   Senate

Abasenateri n’abakozi ba Sena bifatanyije n’abatuye uturere twa Bugesera na Kamonyi mu Muganda rusange wo kuri uyu wa 25 Kamena 2016, ahakozwe ibikorwa rusange bigamije iterambere.

Itsinda ry’Abasenateri iryobowe na Perezida wa Sena, Nyakubahwa Bernard Makuza, ryifatanije n’abaturage mu gikorwa cyo gusana umuhanda uzengurutse ikiyaga cya Cyohoha ya Ruguru, mu gihe itsinda ryari riyobowe na Visi Perezida wa Sena, Gakuba Jeanne D’Arc ryifanije n’abaturage mu gutunganya site y’umudugudu w’icyitegererezo, hasiburwa imihanda no kubakira umuturage utishoboye mu Karere ka Kamonyi.

Mu butumwa yagenewe abaturage, Nyakubahwa Makuza Bernard yashimiye abaturage ku ruhare bagize ngo icyo kiyaga cya Cyohoha ya ruguru cyari cyarakamijwe n’amarebe n’urufunzo cyongere kigaruke, ubu kikaba gikoreshwa mu kuhira imyaka y’abaturage, akomeza abashishikariza kukibungabunga.

Kubijyanye n’ubwisungane mu kwivuza, Perezida wa Sena yagize ati “Badusobanuriye ko mukiri inyuma mu gutanga imisanzu, mukwiye kongera imbaraga kuko ubwisungane mu kwivuza ni ngombwa kugira ngo dukomeze gushyira hamwe nk’Abanyarwanda kandi twiteze imbere, ibyo rero ntibyashoboka tudashyize hamwe ngo tuvuzanye kuko buri wese ashobora kurwara”.

Kubijyanye n’umunsi wo kwibohora uzizihizwa tariki ya 04 Nyakanga 2016, Perezida wa Sena yakomeje agira ati “urugamba rw’amasasu rwararangiye ubu ni igihe cy’urugamba rw’iterambere, turwanya ubukene, ntacyo duhejwemo dushake ibisubizo. Inzego zose z’igihugu ziri kumwe na twe muri uru rugamba rwo kwibohora twiteza imbere.”

Perezida wa Sena yanaboneyeho kwibutsa ko akarengane mu itangwa ry’inka za gahunda ya Girinka kagaragara muri ako gace nk’uko byavuzwe n’abaturage gakwiriye gucika, yongera kwibutsa ko gahunda ya Girinka ari gahunda yagenewe abakene kugira ngo babashe kwiteza imbere bityo aribo bakwiye kubona izo nka mbere y’abandi.

Mu butumwa yagejeje ku baturage bari bitabiriye umuganda mu Karere ka Kamonyi, Visi Perezida wa Sena, Nyakubahwa Gakuba yagarutse ku kibazo cy’abana bava mu mashuri bakajya mu mihanda. Yabwiye aba baturage ko abana bo mu muhanda benshi bagaragara i Kigali baba baturutse hirya no hino mu nkengero za Kigali na Kamonyi irimo.

Yibukije ababyeyi inshingano zabo ku bana, ko batangomba gushaka imibereho ngo bibagirwe uburere bw’abana babo. Yagize ati “Abana nibo basimbura bakuru babo cyangwa ababyeyi babo mu buyobozi bw’Igihugu. Bagomba kwitabwaho, bagakurikiranwa, bagakura neza kandi bakiga neza.”

Buri mpera z’ukwezi mu muganda rusange, Abasenateri bigabanyamo amatsinda abiri bakifatanya n’abaturage mu gikorwa kiba cyatoranijwe mu Turere 2, nyuma y’uyu muganda abaturage baboneraho umwanya wo kuganira n’intumwa zabo, bakabagezaho ibitekerezo, ibibazo ndetse n’ibyifuzo bafite.