Umutwe w’Abadepite watoye Itegeko rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2016/2017

|   Chamber Of Deputies

Nyuma yo kugezwaho raporo ku isuzuma ryakozwe na Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu ku Ngengo y’Imari ya Leta, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yo kuri uyu wa 23 Kamena 2016, yatoye iri tegeko.

 

Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, Depite Mukayuhi Rwaka Constance yatangaje ko Ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2016/17 isaga miliyari 1.949,3 Frw yateguwe neza hakurikijwe amikoro y’Igihugu. Yagaraje kandi ko ishyirwa mu bikorwa ry’Ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2015/16 muri rusange ryagenze neza, dore ko yashyizwe mu bikorwa ku gipimo kiri hejuru ya 95%.

Mu gusesengura umushinga w’ingengo y’imari, komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu yafatanyije n’izindi Komisiyo z’Umutwe w’Abadepite  hagendewe ku nshingano ya buri komisiyo aho abadepite bagiye batanga ibitekerezo ku bigomba kwitabwaho.  Nyuma yo gusuzuma uyu mushinga w’iri tegeko muri komisiyo no gukorerwa ubugororangingo; mu irangashingiro ryawo hongewemo ingingo zibagiranye.

Abadepite bashimye uburyo Ingengo y’Imari ya Leta iteguwe kuko yibanda kuri gahunda, intego n’imirongo migari Igihugu cyihaye muri gahunda y’Icyerekeza 2020 ndetse na Gahunda y’Imbaturabukungu EDPRS II. Bashyigikiye kandi ko muri iyi Ngengo y’Imari hitawe ku kongera ibikorwa byongera umusaruro, bikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) kandi bitanga akazi cyane cyane k’urubyiruko.

Mu isuzuma rw’umushinga w’ingengo y’imari, Umutwe w’Abadepite wakiriye ibitekerezo bya Sena nk’uko biteganywa n’ingingo ya 162 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015.

Iri tegeko ritowe nyuma y’uko Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Claver Gatete mu izina rya Guverinoma yari yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2016/17.