Inteko Ishinga Amategeko ikomeje kurwanya icuruzwa ry’abantu n’ibindi byaha

|   Chamber Of Deputies

Kuri uyu wa 30 Kamena 2016, Inteko Ishinga  Amategeko, yateguye Inama Nyunguranabitekerezo ku kurwanya icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko.

Nyakubahwa Mukabalisa Donatille, Perezida w’Umutwe w’Abadepite yagaraje ko iyi nama yateguwe mu rwego rwo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama nyunguranabitekerezo nk’iyi yateranye kuwa 10 Ukwakira 2014 ngo hasuzumwe niba ishyirwa mu bikorwa ryayo ryarakemuye ikibazo, cyaba kitarakemutse hakareberwa hamwe inzitizi zatumye bitagerwaho, hashakwa izindi ngamba ngo iki kibazo gikemuke burundu.

Muri imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama, hemejwe ko hashyirwaho amabwiriza ashishikariza inzego z’ibanze gukangurira ababyeyi n’abarezi kongera imbaraga mu burere bw’abana bushingiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda; gukebura ababyeyi bateshuka ku nshingano zo kwita ku muryango n’uburere bw’abana babo.

Hasabwe ko hakorwa ubukangurambaga buhoraho bunyuzwa mu nama z’abaturage n’umugoroba w’ababyeyi ku gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha.

Iyi nama yasabye ko mu mihigo y’inzego z’ibanze hashyirwamo ibikorwa bijyanye no gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha. Hasabwe ko hakorwa  ubushakashatsi bwimbitse ku miterere y’iki ikibazo n’ibindi byaha bifitanye isano, imizi y’ibibazo, ababikorerwa n‘ibibazo bafite ndetse n’ababibashoramo bityo hagafatwa ingamba zo kubikemura ku buryo burambye.

Nyakubahwa Perezida wa Sena, Bernard Makuza yavuze ko ibibazo bijyanye n’icuruzwa ry’abantu, ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’ibiyobyabwenge ari ibibazo bireba buri Munyarwanda wese.

Nyakubahwa Perezida wa Sena kandi yavuze ko ingamba zo kurwanya icuruzwa ry’abana b’Abanyarwanda n’ingeso mbi zangiza ubuzima bwabo, Abanyarwanda bagomba kuzihuza n’amasomo bize n’imbaraga biyubatsemo mu myaka 22 ishize u Rwanda rwibohoye, akomeza agira ati “ntituzihanganira na gato uwo ari we wese uzazana impamvu zose zitesha agaciro n’uburere abana b’Abanyarwanda, ari na byo bituma bahindurwa ibicuruzwa, cyangwa bakajya mu biyobyabwenge”.

Iyi nama yitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo za Minisiteri zitandukanye, Polisi y’u Rwanda, abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali ndetse n’abayobozi b’Uturere bose, sosiyete sivile, amadini n’amatorero n’itangazamakuru aho buri rwego rwagaragaje uruhare rwarwo mu kurwanya icyo kibazo.