Kubika neza ibimenyetso bya Jenoside bizafasha mu guhinyuza abayihakana n’abayipfobya: Mukabalisa Donatille

|   Chamber Of Deputies

Mu gihe u Rwanda ruri gusoza iminsi 100 yahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa 2 Nyakanga 2016, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite Nyakubahwa Mukabalisa Donatille yifatanyije n’abaturage ba Nyarubuye mu Karere ka Kirehe mu kwibuka no kunamira  imbaga y’Abatutsi bahiciwe muri Jenoside.

Muri uyu muhango hashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rushya rwa Nyarubuye, imibiri y’Abatutsi bagera ku 58, 525 biciwe muri aka gace cyane cyane abaguye muri Kiliziya ya Paruwasi ya Nyarubuye.

Mu butumwa bwe yagejeje ku bari bateraniye aho, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille yatangiye yihanganisha kandi akomeza ababuriye ababo i Nyarubuye,agaruka ku bugome bukabije Abatutsi b’i Nyarubuye n’ahandi mu gihugu bicanywe,avuga ko abicanyi bifuzaga ko Abatutsi bashira ariko bitabashobokeye kuko hari abakiriho.

Yasabye kandi ko ibimenyetso bya Jenoside byabikwa neza,kugira ngo bizakomeze guhinyuza no kuvuguruza abashaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakaba bifashisha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.Yagize ati”abakoze Jenoside bageze ku cyiciro cyo kuyihakana no kuyipfobya. Ni ngombwa ko ibimenyetso n’ubuhamya kuri Jenoside bibikwa mu buryo bw’amajwi n’amashusho, kugira ngo bizakomeze kubeshyuza abagishaka kuyihakana n’abayipfobya. Abo tuzabarwanya kandi tuzabatsinda kuko bubakiye ku kinyoma, twe tukaba twubakiye ku kuri n’ibimenyetso”.

Nyakubahwa Mukabalisa yashimiye ingabo zari iza FPR INKOTANYI, zitanze zigatabara kandi zikarokora Abatutsi,ibyo zikabikorana ubutwari buzira guhora,n’ubwo benshi muri bo imiryango yabo yari imaze gushira, aboneraho gusaba urubyiruko n’abakiri bato ko bakwitandukanya n’ingengabitekerezo ya jenoside,bakamagana bamwe mu babyeyi babo bagishaka kuyibabibamo, ahubwo bagafatanya mu guteza imbere igihugu, kuko ubu u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza buzira guheza.

Abatanze ubuhamya barokokeye i Nyarubuye bavuze ku bwicanyi ndengakamere bwabereye mu gice cy’Imigongo, butijwe umurindi na bamwe