“Nta Munyarwanda wagombye kuba agifite impungenge zo gutaha mu gihugu cye” Nyakubahwa Mukabalisa.

|   Chamber Of Deputies

Kuri uyu wa 19 Nyakanga 2016, Mu Nteko Ishinga Amategeko habereye Inama nyunguranabitekerezo  ku bijyanye n’irangizwa ry’ubuhunzi ku banyarwanda ngo harebwe uko ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cyo kurangiza sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda gihagaze n’inzitizi zikirimo. Iyi nama yateguwe na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano.

Atangiza iyi Nama ku mugaragaro, Nyakubahwa Donatille Mukabalisa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yagaragaje ko nyuma yo kubohora igihugu, Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho impamvu zose zateye ubuhunzi, ko ubu bidakwiye kuba hakiri Umunyarwanda wanga gutahuka mu gihugu cye. Yongeyeho ko hashyizweho amategeko aha uburenganzira buri mu nyarwanda wese ku gihugu cye mu rwego rwo guca burundu ubuhunzi. Yagize ati “Inteko Ishinga Amategeko yatoye amategeko aha buri munyarwanda uburenganzira, ndetse by’umwihariko mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda,  rishimangira ko umunyarwanda wese afite uburenganzira ku gihugu cye, ko nta munyarwanda ushobora gucibwa mu gihugu cye, kandi ko buri munyarwanda afite uburenganzira ku bwenegihugu nyarwanda”

Mu kiganiro kirambuye yagejeje ku Badepite Seraphine Mukantabana Minisitiri ushizwe Imicungire y’Ibiza no Gucyura Impunzi (MIDIMAR) yagarutse ku mateka y’ubuhunzi ku banyarwanda kuva mu mwaka 1959, impamvu zatumye badataha ndetse n’uko kuva aho igihugu cyibohoreye, Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gukuraho ibibazo n’impamvu zose zateraga ubuhunzi ku banyarwanda dore ko no mu ntego za RPF-Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu harimo no guca ubuhunzi.

Muri imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama, hemejwe Gukomeza ibikorwa byo gushishikariza impunzi z’Abanyarwanda gutahuka ku bushake binyuze muri  gahunda za “Come and see, go and tell”. Ikindi ni ugufatanya n’ibihugu bibacumbikiye kubakangurira gutaha ndetse no gushishikariza Umuryango Mpuzamahanga gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kurangiza burundu ubuhunzi ku Banyarwanda.

Binyuze mu biganiro n’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu bicumbikiye izi mpunzi  hasabwa korohereza  Abanyarwanda bahisemo kureka ubuhunzi bagakomeza kuba mu bihugu bibacumbikiye kandi bakobona  ibyangombwa. Hanasabwe ko hateganya ingengo y’imari yihariye yo gusubiza mu buzima busanzwe Abatahuka no gukomeza gusaba kurandura burundu umutwe w’iterabwoba wa FDLR nk’icyemezo cy’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi (UNSC). 

Kugeza ubu Abanyarwanda bagera 286,366 baracyari mu buhungiro. Ntabufasha bujyanye no gucyura impunzi z’Abanyarwanda buzongera gutangwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR nyuma y’umwaka wa2016 naho nyuma ya 2017 izahagarika burundu ubufasha ubwo aribwo bwose yageneraga izi impunzi.