Sena irasaba guverinoma kongera imbaraga mu gukangurira abanyarwanda ibikorwa bya EAC

|   Senate

Sena y’u Rwanda irasaba guverinoma kongera imbaraga mu gukora ubukangurambaga, hifashishijwe ubuyobozi bwegerejwe abaturage n’imiyoboro inyuranye y’itangazamakuru kugira ngo Abanyarwanda barusheho gusobanukirwa impamvu u Rwanda rwinjiye mu Muryango w’Ibihugu by’ Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’inyungu bakuramo.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nteko Rusange ya Sena yo kuri uyu wa kabiri tariki 19 Nyakanga 2016,nyumay’uko Komisiyoy’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano igejeje raporo yayo ku Nteko Rusange ya Sena. Iyi raporo yakozwe hagamijwekumenya uko Abanyarwanda basobanukiwe Umuryango w’Ibihugu by’ Afurika y’Iburasirazuba, kureba niba abaturage bazi imiterere n’imikorere by’uyu muryango, no kumenya niba abaturage babyaza umusaruro amahirwe aboneka muri muri uyu mu ryango.

Perezida w’iyi Komisiyo Senateri Rugema Michel yavuze ko nubwo hari byinshi bimaze gukorwa mu kumenyekanisha ndetse no kubyaza umusaruro ibyiza biboneka mu muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, haracyakenewe kongera imbara mu bukangurambaga mu baturage mu kwigishwa ibijyanye n’uyu muryango ndetse no kuwubyaza umusaruro.

Mu nama Komisiyo yagiranye n’inzego za Leta yasanze n’ubwo hari inzego nyinshi zisobanukiwe uyu muryango, ubuyobozi bw’Uturere n’abaturage badasobanukiwe n’imiterere n’imikorere by’uyu muryango. Hiyongeraho ko kutagira amakuru ahagije ari  imwe mu mpamvu zituma abaturage batabyaza umusaruro amahirwe awubonekamo. Komisiyo yasanze abayobozi b’inzego z’ibanze bakeneye amahugurwa yihariye kugira ngo  babashe kuwusobanurira abo bayobora n’ayo mahirwe awubonekamo

Nyuma yo kugezwaho raporo abasenateri bashimye umurimo wakozwe na Komisiyo watumye babasha kumenya ishusho nyayo kubijyanye no kumenya uko Abanyarwanda basobanukiwe Umuryango w’Ibihugu by’ Afurika y’Iburasirazuba.

Umwe mu myanzuro yafashwe na Sena harimokongera imbaraga mu gukora ubukangurambaga, hifashishijwe ubuyobozi bwegerejwe abaturage n’imiyoboro inyuranye y’itangazamakuru kugira ngo Abanyarwanda barusheho gusobanukirwa impamvu u Rwanda rwinjiye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba n’inyungu bakuramo.

Ikindi kandi Sena yasabye guverinoma gukora ubuvugizi kugira ngo amasezerano yashyizweho umukono yubahirizwe mu buryo bumwe mu bihugu byose bigize Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.