Nyakubahwa Mukabalisa yakiriye Abadepite bo muri Ositaraliya bayobowe na Hon Bruce Atkinson

|   Chamber Of Deputies

Kuri uyu wa 25 Nyakanga 2016, Nyakubahwa Donatille Mukabalisa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko  Umutwe w’Abadepite, yakiyeriye itsinda ry’Abadepite bo muri leta ya Victoria mu gihugu cya Ositaraliya (Australia) riyobowe na Nyakabubahwa Bruce Atkinson Perezida  w’Inteko Ishinga Amategeko ya Victoria (Legislative Council of Victoria)

Nyakubahwa Mukabalisa yavuze ko Nyakubahwa Atkinson n’itsinda ry’Abadepite ayoboye baje gusura Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu rwego rwo kongera imbara mu mubano mu rwego rw’Inteko Zishinga Amategeko ku Nteko zombi ndetse no hagati y’ibihugu byombi muri rusange. Yongeyeho kandi ko aba Badepite bateganya guhura n’inzego zitandukanye hano mu Rwanda ngo bareba uburyo Australia by’umwihariko leta ya victoria yakongera imbaraga mu mubano ifitanye n’u Rwanda cyane cyane ibyo isanzwe ifatanyamo n’u Rwanda.

Nyakubahwa Mukabalisa yatangaje ko mu birebana n’uburezi, bifuzaga kureba uburyo haba umubano wihariye na za kaminuza zo muri Australia na Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’andi mashuri makuru, aho habaho guhererekanya ananyeshuri cyangwa se bagaha za scholarships abanyeshuri babanyarwanda. Yongeyeho ko Australia nk’igihugu cyateye imbere cyane, hari byinshi u Rwanda rwabigiraho. Yagize ati “Bateye imbere mu rwego rw’amazi n’isukura, bateye imbere cyane mu rwego rw’ubuhinzi cyane cyane  muri gahunda  yo kuhira imyaka. Murumva ko rero hari byinshi dushobora kureba uko twakorana kurenzaho uburwo byakorwaga ubu.”

Nyakubahwa Bruce Atkinson yavuze ko yatangazwe n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’akaga ka genoside rwanyuzemo, aho we yemeza ko u Rwanda rukwiye kubera  isi yose urugero mu kwiyubaka, mu kurwanya ivangura, kudaheranwa n’amateka mabi no  mu kubaka igihugu kireba imbere, gitanga icyizero ku rubyiruko n’abakiri bato. Yishimiye ko u Rwanda ari igihugu gifite amahoro n’umutekano bihagije, ibi bikaba bitanga amahirwe akomeye mu gukurira abashoramari kuza gushora imari mu Rwanda.  Yagize ati “Nitwagera i wacu, tuzabwira abashoramari  ndetse n’ibigo bya leta muri Australia ibyo twabonye kandi twigiye mu Rwanda, kandi ibyo twabonye ni amahirwe akomeye cyane mu ishoramari mu gihugu (Rwanda) cyuze amahoro n’umutekano kandi gifite politiki na gahunda zorohereza ishoramari”

U Rwanda na Australia bisanganywe umubano ushingiye kuri za ambasade. Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye ubufatanye mu rwego rw’uburezi, amazi n’isukura, no rwego rw’ubuhinzi.