Sena irasaba Guverinoma kwihutisha gahunda ziteza imbere ikoranabuhanga kugira ngo Igihugu kigere ku ntego kiyemeje

|   Senate

Kuri uyu wa 26 Nyakanga 2016, Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imariyageje ku Nteko Rusange ya sena Raporo ku ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’ikoranabuhanga, itumanaho n’isakazabumenyi (ICT) mu Rwanda.  Ni nyuma y’ inama nyunguranabitekerezo iyi komisiyo yagiranye n’abahagariye Guverinoma n’Abikorera, bungurana ibitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yo guteza imbere ikoranabuhanga ICT  hagamijwe kugera ku ntego Igihugu cyiyemeje.

Senateri Muhongayire Jacqueline Perezida w’iyi Komisiyo yagaragaje muri iyi raporo  ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu bijyanye n’ikoranabuhanga, itumanaho n’isakazabumenyi mu nzego zitandukanye cyane inzego z’ubuzima,urwego rw’imiyoborere,ubuhinzi,uburezi, imari n’ubucuruzi n’urwego rw’ubutabera.

Nyuma yo kugezwaho iyi raporo, Abasenateri bashimye umurimo wakozwe na Komisiyo, wabahaye kubona ishusho y’uko politiki y’ikoranabuhanga, itumanaho n’isakazabumenyi ishyirwa mu bikorwa.  

Nyuma yo kungurana ibitekerezo, Abasenateri  barasaba Guverinoma gushyira imbaraga mu kwihutisha itegeko rishyiraho Ikigo gicunga umutekano w’ikoranabuhanga (National Cyber Security Agency); guhuza integanyanyigisho mu mashuri yigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga (ICT) hagamijwe gukora porogaramu ziha Abanyarwanda ubumenyi bufite ireme kandi butuma babasha guhiganwa ku isoko mpuzamahanaga cyangwa gukurikirana amasomo yo ku rwego mpuzamahanga by’umwihariko zikibanda kubyo Guverinoma yahisemo guteza imbere ku buryo bw’umwihariko ari byo: Creative industries (Ubuhanzi bwifashisha ikoranabuhanga ribyara ubucuruzi), Internet of things (IOT), Big data/analytics (Icukumbura ry’amakuru no kuyabyaza umusaruro), Cyber security (Umutekano w’ikoranabuhanga)na Mobility and digital lifestyle

Sena irasaba kandi gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zashyizweho zo korohereza Abanyarwanda kubona serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga kugira ngo Abanyarwanda batishyuzwa amafaranga adakwiye. Irasaba kandi urwego rw’igihugu ngenzuramikorere RURA gushyira imbaraga mu gukurikirana imiterere y’imiyoboro ikoreshwa muri ICT mu Rwanda no gukurikirana itangwa rya serivisi mu ikoranabuhanga ICT kugira ngo umunyarwanda abone serivisi zijyanye n’ikiguzi aba yatanze. Yanasabye ko Guverinoma yakangurira abikorera kurushaho gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura no kwishyurana  (e-payment).

U Rwanda rwashyize imbaraga mu kongerera  ubumenyi n’ubushobozi  abaturage barwo mu ikoranabuhanga ICT.  Mu Cyerekezo 2020 no muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (2010- 2017) u Rwanda rwihaye intego yo kuba isangano ry’ibikorwaremezo na serivisi byifashisha ikoranabuhanga mu karere ruherereyemo.  Mu mwaka ushize wa 2015,  Abanyarwanda  basaga miliyoni 3,7 bangana na 33.5% bagerwagaho na interineti naho Abanyarwanda basaga miliyoni  7,6 bangana na 77.8% bari bafite telefoni zigendanwa.