Abasenateri bafatanyije umuganda n’Abaturage ba Nyarugenge na Gasabo

|   Senate

Umuganda wo mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2016, Abasenateri n’Abakozi ba Sena bawufatanyije n’abaturage b’uturere twa Gasabo na Nyarugenge mu bikorwa byo  guhanga no gutunganya imihanda.

Itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Nyakubahwa Harerimana Fatou Visi Perezida wa Sena bafatanyije n’abaturage b’umurenge wa Jabana mu gikorwa cyo  guhanga umuhanda muri site y’imiturire ya Cyeyere naho iriyobowe na Nyakubahwa Gakuba Jeanne d’Arc Visi Perezida wa Sena ryo ryafanyije n’abaturage b’umurenge wa Mageragere mu gikorwa cyo gukora umuhanda uhuza umurenge wa Mageragere n’Akarere ka Kicukiro wari warangiritse.  

 Nyuma y’umuganda, Abasenateri bagiranye inama n’abaturage ba Jabana, yabimburiwe no kumurika kumugaragaro igishushanyo mbonera “Tura Neza Cyeyere” kigaraza uko site y’imiturire muri Cyeyere izashyirwa mu bikorwa. Mu ijambo yagejeje ku baturage ba Jabana Nyakubahwa Hererimana yabashimiye ubwitabire mu muganda ndetse n’ubwitange bwabo mu kwigomwa kubutaka bwabo ngo umuhanda wahanzwe ubone aho umuzwa. Yanabashishikarije kwibuka kwita ku gufata neza amazi y’imvura, ko bagomba no kugena ubyo bwo guyafata igihe bubaka, kugirango abafashe mu mirimo akenerwamo.

Nyakubwa Harerimana yanabakanguriye kwita ku buzima cyane cyane bitabira ubwisungane mu kwivuza (mutuelle); abibutsa ko batagera ku buzima bwiza nta mutuelle bafite kandi ku muryango wose. Yanagarutse cyane kuri gahunda yo kuboneza urubyaro, ashishikariza aba baturage kubigira umuco, abagabo bakabifashamo abagore babo, umuryango ukabyare abo ushoboye kurera. Yagize ati “kuboneza urubyaro ni iby’umuryango ntago ari iby’umugore gusa. Ntago dushobora gutera imbere tugifite umubare mwinshi w’abana.” Yanababwiye ko gahunda yo kuboneza ububyaro izabafasha kurwanya imirire mibi mu bana, bagakura neza, badafite ibibazo byabatera kwiga nabi, bikabaviramo guta ishuri. Yibukije ababyeyi kwibuka inshingano zabo ku bana ndetse no kwitabira gushyira mu bikorwa gahunda za leta, ngo barusheho gukomeza kwigira.

 Nyakubahwa  Gakuba , we i Nyarugenge yibukije  abaturage b’i Mageragere gahunda y’umuganura uzizihirizwa mu muryango, umuryango ukazaganira kubyo wagezeho, ndetse bakanakora imihigo ijyanye no guteza imbere ingo zabo.  Yagarutse kandi kuri gahunda ya mutuelle de Sante, yibutsa akamaro kayo, agaragaza konta murwayi ukirembera mu rugo, ko harwanyijwe malaria n’izindi ndwara. Ku rwego rw’ubuzima u Rwanda ruhagaze neza mu ntego z’ikinyagihumbi (SDGs). Nyakubawa Gakuba yanavuze ku bana bo mu muhanda, yibutsa ko abana bose bagomba kurererwa mu muryango, bakagira uburenganzira bwo kwiga kandi ntibagurishwe.

Sena ifatanya n’abaturage umuganda rusange wa buri mpera z’ukwezi, aho nyuma yawo iboneraho umwanya wo kuganira nabo kuri gahunda za Leta.