Sena irashima gahunda ya Leta yo guhuza ibigo, igasaba ko ahakiri imbogamizi zivugutirwa umuti vuba

|   Senate

Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere Myiza ubwo kuri uyu 28 Nyakanga 2016 yagezaga  ku Nteko Rusange ya Sena raporo ku gikorwa cyo kumenya no kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guhuza ibigo bya leta, yagaragaje ko yasanze iyi gahunda yaratanze umusaruro ushimishije nubwo hari ahakiri imbogamizi.

Senateri Sindikubwabo Jean Nepomuscene,Perezida w’iyi komisiyo yavuze ko mu igenzura bakoze, basuzumye uko gahunda yo guhuza ibigo bya Leta yashyizwe mu bikorwa, bareba ibyagezweho haba mu mikorere  no mu mitangire ya serivisi, imbogamizi zikigaragaramo n’ingamba zo kuzikemura zihari.

Nyuma yo kugezwaho iyi raporo, abasenateri bashimiye  Komisiyo umurimo yakoze wabafashije kumenya uko imikorere y’ibigo byahujwe n’imikoranire yabyo na za minisiteri zibireberera ndetse n’izindi nzego imeze; no kumenya impinduka gahunda yo guhuza ibigo yazanye mu  iterambere ry‘Igihugu n‘imitangire ya serivisi. Sena yashimye ko iyi gahunda yatumye inzego z’ubuyobozi ziteganywa n’amategeko zishyirwaho, igenamigambi n’imiyoborere bikanozwa, serivisi z‘ibigo zikegerezwa abaturage kandi zitangirwa hamwe, ku buryo uzikeneye adasiragira hirya no hino.

Mu rwego rwo kunoza imikorere y’ibi bigo n’imikoranire n’izindi nzego Sena irasaba Guverinoma kwihutisha ishyirwaho rya Politiki igenga imikorere n’imiyoborere y’ibigo bya Leta; gukora isesengura rihoraho rigamije kunoza no kuvugurura imiterere y’inzego z’imirimo y’ibigo byahujwe ku buryo imiterere y’inzego yoroshya ihuzabikorwa, ikurikiranabikorwa n’imicungire y’umutungo no kunoza imikoranire hagati y’Ibigo byahujwe n’Akarere hubahirizwa ihame ryo kwegereza abaturage ubuyobozi kandi hitabwa by’umwihariko ku igenamigambi, ihuzabikorwa, no guhanahana amakuru.

Sena irasaba kandi ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura ry’imiti, ishami rishinzwe kugura no gukora imiti (MPPD) rikwiye gukurwa muri RBC rikagirwa ikigo cya Leta gicuruza kandi kigahabwa ubushobozi bwo kongera imiti ikorerwa mu Rwanda. Sena irasaba nanone Guverinoma gufata icyemezo ku birebana n’imiterere n’imikorere by’urwego rw’ubugenzuzi bw’uburezi rugahabwa imbaraga kugira ngo rushobore gutanga umusaruro ukenewe.

Mu mwaka wa 2008 Guverinoma yakoze isesengura ry’inshingano n’imyanya y’imirimo yo mu nzego za Leta  ihuza ibigo bimwe na bimwe, ngo bihuze imbaraga, ndetse binatange umusaruro ushimishije mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya za politiki z‘iterambere n‘imibereho myiza y‘abaturage.