Minisitiri w’Intebe Murekezi yagaragaje ingamba zo kongera amazi meza

|   Chamber Of Deputies

Ingano y’amazi meza akenewe mu Mijyi muri uyu mwaka wa 2016 ni m3 257,436 ku munsi, ariko inganda dufite ubu zigaburira amazi mu mijyi no mu byaro zifite ubushobozi bwo gutanga gusa m3 141,250 ku munsi.

Ibi Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yabitangaje ku gicamunsi cy’uyu wa 2 Kanama, 2016 ubwo yagezaga ikiganiro ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, kuri gahunda za Guverinoma mu rwego rw’amazi n’isukura.

Avuga ku ngano y’amazi meza mu mujyi wa Kigali, Minisitiri w’Intebe yagize ati:

Mu Mujyi wa Kigali, inganda z’amazi dufite ubu mu mwaka wa 2016 zifite ubushobozi bwo gutanga m3 90,000 ku munsi, mu gihe hakenewe nibura m3 120,000 ku munsi; umwaka utaha wa 2017 zizaba zifite ubushobozi bwa m3 145,000 ku munsi. Mu mwaka wa 2020 zizaba zifite ubushobozi bwo gutanga m3 175,000 ku munsi; muri 2030 zizaba zitanga amazi angana na m3 320,000 ku munsi; naho mu mwaka wa 2040 zitange angana na 350,000 ku munsi. Uko abaturage bazakomeza kugenda biyongera, Guverinoma izakomeza kwagura no kubaka inganda nshya z’amazi”.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko hari ingambo zo kongera amazi meza zirimo kwagura uruganda rwa Nzove II rukava kuri M3 25000 ku munsi rukagera kuri M3 40,000 ndetse no kubaka uruganda rushya rwa Nzove I rufite ubushobozi bwo gutanga M3 40,000 z’amazi ku munsi.

Anastase Murekezi yagaragaje kandi ko kuva mu mwaka wa 2010 kugeza 2017 u Rwanda rwongereye ingano y’amazi aho yavuye kuri m3 77,000 akagera kuri m3 120,000 buri munsi ndetse bikaba biteganyijwe ko azagera kuri m3 201,000 ku munsi muri 2017.

Isukura

Mu rwego rw’isukura Abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’isukura bavuye ku kigereranyo mpuzandengo kingana na 74.5% muri 2010 bagera kuri 83.4% mu Kuboza 2015.

Anastase Murekezi kandi yagaragaje ko mu rwego rw’isukura uretse ikimoteri cyari i Nyanza ya Kicukiro cyimuriwe i Nduba mu Karere ka Gasabo, mu turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyagatare na Kayonza hubatswemo ibimpoteri bigezweho bikusanyirizwamo imyanda ikomeye.

Avuga ku bukangurambaga ku bijyanye n’isukura Anastase Murekezi yagize ati:

“Abanyarwanda bakomeje gukangurirwa kwita ku bikorwa by’Isuku n’isukura birimo kugira ubwiherero muri buri rugo, gukaraba intoki mbere yo gufungura no gutegura amafunguro, kugira Kandagira ukarabe n’ubundi buryo bugezweho bufasha abantu gukaraba mu ntoki (hand washing facilities) muri buri rugo n’ibigo bihuriramo abantu benshi”.

Yagaragaje kandi ko mu Turere twose tw’Igihugu, cyane cyane mu Bigo by’Amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 n’Ibigo Nderabuzima hubatswe ubwiherero 34,068 ndetse ko hashyizweho icyumba cy’umukobwa mu bwiherero bwose bwubakwa mu mashuri.

Ingingo ya 133 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 nkuko ryavuguruwe muri 2015 ritegenya ko rimwe mu gihembwe, Minisitiri w’Intebe ageza ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma.