Ikibazo cy’umurimo mu rubyiruko ntikireba urwego rumwe gusa, ni ishingano ya buri wese- Nyakubahwa Mukabalisa

|   Chamber Of Deputies

Kuri uyu wa 04 Kanama 2016, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite hateraniye inama nyunguranabitekerezo kuri gahunda zigamije iterambere ry’urubyiruko yateguwe na Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko.

Mu ijambo  rye rifungura iyi nama, Perezida w’Umutwe w‘Abadepte, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille, yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kuganira kuri gahunda za Leta ziriho mu guhanga umurimo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, imiterere y’ibibazo biri mu guhanga  umurimo mu rubyiruko  n’ingamba zihari zo kubikemura n‘uruhare rw’indagaciro z’umuco nyarwanda mu gufasha urubyiruko kwiteza imbere.

Nyakubahwa Mukabalisa yakomeje avuga ko ari ngombwa gushyira imbere uburyo bwo guhanga imirimo ibyara inyungu, ifasha urubyiruko kwiteza imbere, kandi irwongerera ubushobozi, bituma  rugera ku mibereho myiza, rukagira uruhare mu bukungu bw’Igihugu. Yongeyeho kandi ko rugomba guhabwa ubumenyi bukenewe ngo rugere ku murimo unoze. Yagize ati “Kugirango byose bigerweho urubyiruko rukwiye kugira uburere, umuco n’ikinyabupfura bizanarufasha gukorana ubushake umurimo, runatanga serivisi nziza.“

Imwe mu myanzuro yafashwe n’abadepite nyuma yo kungurana ibitekerezo ku biganiro byatanzwe, harimo ko Guverinoma igomba: kurushaho kumenyekanisha gahunda za Leta ziriho zigamije guteza imbere urubyiruko no gukurikirana uko zishyirwa mu bikorwa; kugaragaza buri mwaka umubare w’urubyiruko uri ku isoko ry’umurimo n’uruhare rwarwo mu iterambere muri gahunda ya Kora wigire; no kugaragaza amahirwe  aboneka  muri buri Karere no gushyira ingufu mu kuyamenyekanisha kugira ngo urubyiruko ruyashingireho mu guhanga imirimo.

Governoma yasabwe kandi kunoza imikoranire hagati ya BDF  n’inzego z’urubyiruko ngo bifashe mu bukangurambaga bwa gahunda zigamije iterambere ry’urubyiruko; kunoza uburyo bwo kwigisha urubyiruko  gukoresha ubumenyi bafite mu guhanga umurimo; no kunoza  uburyo  bwo guherekeza imishinga y’urubyiruko kuva ku gitekerezo kugeza mu ishyirwa mu bikorwa.

Yasabwe kandi gukomeza kongera umabare w’udukiriro  no kunoza  imikorere yatwo ngo tugire uruhare mu kongera umurimo; kubyutsa ibigo by’urubyiruko bitagikora no kubyongera ngo  hongerwe ubukangurambaga muri gahunda zo guhanga umurimo no kwita ku buzima bw’imyororokere mu rubyiruko; no gushyira ingufu mu burere bw’urubyiruko kugira ngo rushishikarizwe indagaciro zirufasha kugira imyitwarire, imigenzereze n’imigirire birufasha gukora umurimo unoze no kuba inyangamugayo.

Iyi nama yitabiriwe na Minisiteri y’urubyiruko n’Ikoranabuhanga, iy’Ubucuruzi n’Inganda, iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo, iy’Uburezi/ Ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) n’Ikigega cy’Ingwate (BDF) aho bagaragaje uburyo gahunda zigamije iterambere ry’urubyiruko zishyirwa mu bikorwa, harwanya ubushomeri. Abanyarwanda ubu ni miliyoni 11,8 abigitsina gabo ni 48% naho abagore ni 52%. Urubyiruko rufite imyaka 16-30 ni 28%, abafite imyaka iri hejuru 35 ni 78,7%.