Inteko Ishinga Amategeko yashoje Igihembwe cya 2 gisanzwe cy’umwaka wa 2016

|   Senate

Nk’uko bigenwa n’Itegeko Ngenga rya Sena n’iry’Umutwe w’Abadepite rivuga ko Abasenateri cyangwa Abadepite baterana mu bihembwe bitatu bisanzwe kandi buri gihembwe kikamara amezi abiri,kuri uyu wa 04 Kanama Inteko Ishinga Amategeko yasoje igihembwe cya kabiri gisanzwe cy’umwaka wa 2016.

 

Mu ijambo yagejeje ku Basenateri, Nyakubahwa Bernard Makuza, Perezida wa sena, yavuze ko mu mezi abiri igihembwe cyashojwe  kimaze, mu rwego rwo kuzuza inshingano zayo, Senayagize  ivugururwa mu birebana n’amategeko atorwa na Sena, hashimangirwa inshingano yayo y’umwihariko yo kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo.Yongeyeho ko muri iki gihembwe kandi ubushakashatsi bwa Sena ku miterere y’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi bibera mu mahanga bikagira ingaruka ku Rwanda bwakomeje.

 

Nyakubahwa Makuza yatangaje ko Sena yatoye amategeko 2; koInteko Ishinga Amategeko yagejejweho na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe ibikorwa bya Guverinoma bijyanye n’Amazi n’Isukura. Sena kandi yateguye inama nyunguranabitekerezo 2; igezwaho raporo 5 ku bikorwa bitandukanye, hafatwa imyanzuro y’ingirakamaro. Sena kandi yatanze ibitekerezo ku mushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2016/2017, inemeza umushinga wayo.

 

Nyakubahwa Makuza yavuze ko muri iki gihembwe gisojwe, abashyitsi batandukanye basuye Sena barakirwa. Yibukije kandi ko Abasenateri bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; Inama ya  ̋African Union” y’Abagore; Inama ya FP-ICGLR, n’iya CPA/CWP;Umuganda rusange n’ibindi.

Nyakubwahwa Makuza yasoje ashimira Abasenateri ubwitange n’umurava bakoranye, abasaba gukomeza gutuma Sena iba urwego rw’intangarugero n’umusemburo w’imikorere inoze hagamijwe iterambere ry’Igihugu.

Ku ruhande rw’Umutwe w’Abadepite,mu ijambo yavuze asoza igihembwe cya kabiri, Perezida w’umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille yavuze ko muri iki gihembwe hasuzumwe ishingiro ry’imishinga y’amategeko 15, hatorwa amategeko 13 harimo n’Itegeko rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2016-2017.Uretse amategeko yasuzumwe, Inteko Rusange y’Abadepite yatoye biro za Komisiyo zihoraho ndetse inemeza abagize Komite ishinzwe imyitwarire, imyifatire n’ubudahungabanywa bw’Abadepite kandi itora Biro yayo.

Inteko rusange yagejejweho raporo zitandukanye. Nyakubahwa Mukabalisa yakomeje avuga ko Inteko Ishinga Amategeko yateguye  inama nyunguranabitekerezo zitandukanye kandi zifatirwamo imyanzuro yagejejwe ku nzego bireba hagamijwe ko Abanyarwanda bagira imibereho myiza n’Iterambere rirambye, kuri ibi byose, Nyakubahwa Mukabalisa akaba yashimiye Abadepite umurava n’ubwitange bakomeje kugaragaza mu kurangiza inshingano batorewe, abasaba gukomeza kugira uwo murava n’ubwitange.Yasoje yifuriza Abadepite kugira ikiruhuko cyiza.

 

Tubibutse ko abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi bazatangira ikiruhuko ku itariki ya 08 Kanama 2016 kikazarangira ku itariki ya 07 Nzeli 2016.