Inteko Ishinga Amategeko yasoje igihembwe gisanzwe

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 72 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, kuri uyu wa 05 Kanama 2019, Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko yasohoje igihembwe gisanzwe : Umutwe w’Abadepite wasoje igihembwe cya kabiri naho Sena isoza igihembwe cya 3 gisanzwe cy’umwaka wa 2019.

Asoza igihembwe cya gatatu, Perezida wa Sena, Nyakubahwa Bernard Makuza yashimiye Abasenateri umurava, umuhate n’ubushishozi bakoranye imirimo yabo, ashima n’urwego rw’imirimo rwa Sena uburyo rwunganiye Abasenateri mu kurangiza inshingano zabo.

Nyakubahwa Perezida wa Sena yagaragaje ko ibikorwa byakozwe muri iki gihembwe bijyanye n’inshingano yihariye ya Sena yo kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 n’ibitenganywa n’ingingo ya 56 na 57 z’Itegeko Nshinga.

Mu bijyanye n’inshingano yo gutora amategeko, Sena yatoye itegeko rigenga amatora. Mu nshingano yo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Inteko Rusange y’Imitwe yombi yagejejweho na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe ibikorwa bya Guverinoma mu bijyanye n’ubucuruzi. Inteko Rusange ya Sena yagejejweho kandi ibisobanuro mu magambo na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo hamwe na Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta ku bibazo bigikomeza kugaragara mu mitangire y’akazi no mu micungire y’Abakozi ba Leta. Inteko Rusange ikaba yaranyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe.

Komisiyo zihoraho zagajeje ku Nteko Rusange raporo ku bikorwa bitandukanye zakoze, hakaba kandi harabaye ibikorwa byo kungurana ibitekerezo n’abahagarariye Guverinoma baganira ku ngingo zitandukanye.

Nyakubahwa Perezida wa Sena yabwiye Abasenateri ko mu nshingano yo kwemeza abayobozi, muri iki gihembwe Sena yemeje abayobozi 15 ku myanya itandukanye, barimo abahagarariye u Rwanda mu mahanga 10 n’abayobozi b’ibigo bya Leta batanu.

Yamenyesheje kandi ko Inteko Ishinga Amategeko yasuwe n’abashyitsi batandukanye kandi bakakirwa neza, anavuga ko buri kwezi Abasenateri bitabiriye ibikorwa by’umuganda rusange uba buri wa gatandatu w’icyumweru cya nyuma cy’ukwezi.

Nyakubahwa Bernard Makuza yagarutse ku gahinda Sena yatewe n’urupfu rwa Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse witabye Imana muri iki gihembwe, avuga ko Sena ikomeje kumwunamira no kumwifuriza iruhuko ridashira.

Mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite asoza igihembwe cya kabiri gisanzwe, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille yabashimiye akazi kanoze bakoze, umurava n’ubwitange byabaranze mu kurangiza neza inshingano batorewe n’Abanyarwanda.

Nyakubahwa Mukabalisa yavuze ko muri iki gihembwe cyasojwe, Umutwe w’Abadepite wasuzumye ishingiro ry’imishinga y’amategeko 16, muri yo hakaba hari amategeko yatowe atanyuze muri Komisiyo kubera ubwihutirwe bwayo. Yongeyeho ko hatowe amategeko 17, akaba yaroherejwe gutangazwa ndetse hakaba harimo n’ayamaze gusohoka mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda, arimo n’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2019-2020.

Mu kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Nyakubahwa Mukabalisa yibukije ko muri iki gihembwe, ba Minisitiri w’Ubuzima n’uw’Ibikorwa Remezo bagejeje ku Nteko Rusange ibisubizo mu magambo ku bibazo byagaragaye muri raporo y’ingendo Abadepite bakoreye mu Mirenge yose y’Igihugu muri Mutarama na Gashyantare 2019 maze Inteko Rusange inyurwa nabyo.

Nyuma yo gusoza igihembwe gisanzwe, abagize Inteko Ishinga Amategeko bakaba bagiye mu kiruhuko cy’umwaka kizarangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2019 nk’uko biteganywa n’amategeko.