Sena yasabye inzego zose gufatanya mu guhangana n’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi  

|   Senate

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi bibera mu mahanga, inzego zitandukanye harimo iza leta n’imiryango itari iya Leta byasabwe gukorera hamwe kugira ngo barusheho gukumira ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi bibera mu mahanga.

Byumwihariko, inzego z’ubutabera n’iz’ububanyi n’amahanga zisabwa gusaba ibihugu n’imiryango mpuzamahanga kwihutisha gushyira mu mategeko yabyo itegeko rihana icyaha cya Jenoside, ihakana n’ipfobya byayo, kuko icyaha cya Jenoside kitagira imipaka.

Izi ni zimwe mu ngamba zagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe na Sena y’u Rwanda ku miterere y’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi bibera mu mahanga n’ingamba zo kubirwanya. Ubu bushakashatsi bukaba bwamuritswe kuri uyu wa 3 Ukwakira 2019 mu cyumba cy’Inteko Rusange cya Sena.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo kumurika ubu bushakashatsi, Perezida wa Sena, Nyakubahwa Bernard Makuza yavuze ko ubu bushakashatsi bwakozwe mu rwego rwo kuzuza inshingano yihariye ya Sena yo kugenzura amahameremezo avugwa mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, bujyanye by’umwihariko n’Ihameremezo rikomoka ku masomo dukura mu mateka yacu, ryo: “Gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside, no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose”.

Yagize ati “ubu bushakashatsi n’imyanzuro tuvanamo by’umwihariko, bikaba byaba nk’umurage uzashyikirizwa abagize Sena muri manda ya gatatu, bukababera ishingiro ry’ibindi bikorwa, bizakomeza gushimangira inshingano yihariye ya Sena, harimo kurwanya icyo ari cyo cyose cyaba inzitizi ku bumwe n’ubwiyunge tumaze kugeraho.” 

Perezida wa Sena yongeyeho ko kandi kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside, bisaba ingamba zinyuranye, no kuzuzanya kw’inzego zitandukanye, kuko guhakana nabyo bikorwa mu buryo bwinshi.

Ubwo yagezaga incamake y’ubu bushakashatsi ku bitabiriye iki gikorwa, Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano Senateri Rugema Michel yavuze ubu bushakashatsi bwari bugamije gusobanura ihakana n’ipfobya bya Jenoside icyo ari cyo, mu rwego rw’ubuhanga  no mu rwego rw’amategeko; kugaragaza imiterere y’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi no kwerekana no gusesengura uburyo bukoreshwa mu ikwirakwizwa ry’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihugu by’amahanga. Muri ubu bushakashatsi hari hagamijwe kandi kugaragaza ingamba n’uburyo zakoreshwa kugira ngo u Rwanda ruhangane n’icyo kibazo.

Yavuze ko kandi muri ubu bushakashatsi Sena yasanze umubare munini w’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresha imvugo isesereza Abatutsi muri rusange, igamije guteza urujijo mu mitwe y’abantu, cyane cyane abatazi u Rwanda n’amateka yarwo.

Ubu  bushakashatsi bwagaragaje ko ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi minsi riza byihishe inyuma y’uburyo bwo kwanga kwemera impinduka nziza zigenda zibera mu gihugu nyuma ya Jenoside no gushimangira ko politiki yateguye Jenoside ari yo ibereye Abanyarwanda. Harimo gutsimbarara ku mateka ya kera, banga igitekerezo cyangwa politiki iyo ari yo yose yaba ivanaho cyangwa ivugurura politiki y’amacakubiri babayemo kuva kera.

Itangazamakuru ni kimwe mu byagaragajwe n’ubu bushakashatsi ko riri mu bikoresho byifashishwa mu ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi minsi. Byagaragaye ko hari amaradiyo na televisiyo yashinzwe n’amashyaka ya politiki y’abari mu buhungiro bari mu murongo wo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na radiyo na televiziyo mpuzamahanga zitangaza rimwe na rimwe inkuru zihakana kandi zigapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Usibye radio na televiziyo, ubu bushakashhatsi buvuga ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashisha n’uburyo bugezweho mu gukwirakwiza amakuru hifashishijwe imbuga nkoranyambaga ndetse n’itangazamakuru ryandika.

Mu guhangana n’ibi bibazo, ubushakashatsi bwa Sena bwasanze inzego zitandukanye harimo inzego z’ubutabera n’iz’ububanyi n’amahanga zisabwa gusaba ibihugu n’imiryango mpuzamahanga kwihutisha gushyira mu mategeko yabyo itegeko rihana icyaha cya Jenoside, ihakana n’ipfobya byayo, kuko icyaha cya Jenoside kitagira imipaka. By’umwihariko, izi nzego zirasabwa gukorana na Guverinoma z’ibihugu by’Amerika ya Ruguru n’Uburayi, zibikangurira gushyiraho amategeko ahana ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Leta y’u Rwanda irasabwa kandi gushyiraho Intumwa yihariye (Ambassador at large) ikurikirana iyubahirizwa ry’amategeko mpuzamahanga n’ay’u Rwanda, yerekeye gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside no kurandura burundu ingengabitekerezo yayo n’ibyo igaragariramo byose.

Mu bijyanye no kubungabunga amateka, hakwiye gukomeza kubaho inzibutso n’ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihugu byo hanze. Ibi byafasha mu gusobanurira amahanga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kumenyekanisha ukuri kwayo, bigatuma abatuye muri ibyo bihugu bafata ingamba zo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya byayo. Guverinoma y’u Rwanda ikwiye kandi gukomeza gushyira ingufu mu gusaba Umuryango w’Abibumbye inyandiko z’imanza zaciwe n’Urukiko rwa Arusha (TPIR), zikoherezwa mu Rwanda.

Abitabiriye iki gikorwa cyo kumurika ubu bushakashatsi bagaragaje ko bishimiye ubushakashatsi bwakozwe na Sena kandi bwerekana neza imiterere y’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe abatutsi bibera mu mahanga bityo basaba ko hashyirwaho uburyo bwihariye bwo gukomeza gukorana n’ibindi bihugu kugira ngo bashyireho amategeko ahana icyaha cy’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abitabiriye inama basabye ko kandi ubu bushakashatsi bwakozwe na Sena bwagera ahantu henshi hatandukanye haba mu bigo by’amashuri, mu masomero rusange, ndetse bugashyirwa no mu zindi ndimi mpuzamahanga kugira ngo n’abanyamahanga bazabashe kubusoma.