Inama y’Abaperezida yiyemeje kongera imbaraga mu kugenzura Guverinoma

|   Chamber Of Deputies

Kuri uyu wa 04 Ukwakira 2019, Abagize Inama y’Abaperezida y’Umutwe w’Abadepite basoje amahugurwa bamazemo iminsi itatu mu karere ka Nyagatare, wari ugamije kungurana ibitekerezo ku ngamba zo  kurushaho gushyira mu bikorwa inshingano zawo, biyemeza kongera imbaraga mu kugenzura ibikorwa by Guverinoma no kunoza isuzumwa ry’imishinga y’amategeko.

Uyu mwiherero witabiriwe n’Abaperezida ndetse n’aba visi perezida ba za komisiyo zihoraho z’Umutwe w’Abadepite, Biro ya komite ishinzwe imikorere y’Umutwe w’Abadepite, imyitwarire, imyifatire n’ubudahangarwa bw’Abadepite; Abadepite bari mu buyobozi bw’Amahuriro ashamikiye ku Nteko Ishinga Amategeko n’ Abagize inama y’ubuyobozi “Management Committee” ku rwego rw’Abakozi b’Umutwe w’Abadepite.

Abari mu mwiherero bafashe imyanzuro 20 itandukanye igamije kunoza kurushaho inshingano z’Umutwe w’Abadepite.

Mu myanzuro yafatiwe muri uyu mwiherero harimo guhindura imiterere n’imikorere ya komisiyo zihoraho z’Umutwe w’Abadepite bigahuzwa n’igihe, gushyira imbaraga mu gukurikirana, bikozwe na Komisiyo zihoraho z’Umutwe w’Abadepite, uko imyanzuro y’Inteko Rusange ishyikirizwa Guverinoma ishyirwa mu bikorwa; kwegera abaturage n’abandi bafatanyabikorwa hasobanurwa ibiteganywa mu mishinga y’amategeko ireba ubuzima rusange bw’Igihugu no kwakira ibitekerezo n’ibyifuzo byabo,…

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu mwiherero, Nyakubahwa Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille yabashimiye ibitekerezo byiza batanze, avuga ko bizabafasha kurushaho gushyira mu bikorwa inshingano z’Umutwe ‘Abadepite.

Yagize ati “Izi ngamba nituzishyira mu bikorwa uko bikwiye, nta gushidikanya ko bizagira akamaro kanini n’uruhare rugaragara mu mpinduka nziza twifuza mu banyarwanda duhagarariye no ku Gihugu cyacu muri rusange. Iyi myanzuro dufashe ikubiyemo ingamba zizadufasha kugera ku nshingano kandi iragaragaza ubushake dufite bwo kurushaho kunoza ibyo dukora hagamijwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage”.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite yashimiye kandi abakozi b’Umutwe w’Abadepite ku murimo ukomeye bakora wo kunganira Abadepite, abashimira umurava n’ubuhanga babikorana.

Nyakubahwa Mukabalisa yabasabye gukomeza kurushaho gufatanya, mu bikorwa bitandukanye bigamije gushyira mu bikorwa gahunda z’Igihugu zo kuzamura ubukungu n’imibereho y’abaturage kugira ngo u Rwanda rugire  Umunyarwanda ubayeho neza, witeza imbere, ugirira akamaro abe akakagirira n’Igihugu muri rusange, akagira uruhare rugaragara kuzana impinduka buri wese yifuza.