Sena y’u Rwanda irasoza manda ya kabiri

|   Senate

Kuri uyu 10 Ukwakira 2019, Abasenateri 18 barasoza manda y’imyaka umunani (8) nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 uko ryavuguruwe muri 2015.

Muri manda ya kabiri ya Sena yatangiye mu Kwakira 2011, abasenateri 18 nibo basoje manda y’imyaka 8, mu gihe abandi basenateri 6 bazasoza manda yabo umwaka utaha.  Abo basenateri ni Senateri Uyisenga Charles, Senateri Uwimana Consolée, Senateri Mukakalisa Jeanne D’Arc, Senateri Kalimba Zephrin, Senateri Karangwa Chrysologue na Senateri Nyagahura Margaret.

Muri iyi manda, hari abasenateri batarangije manda zabo ntibasimburwa kuko igihe bari basigaje cyari munsi y’umwaka umwe mbere y’uko manda ya Sena irangira. Abo ni Senateri Sezibera Richard wahawe indi mirimo na Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse witabye Imana.

Mu rwego rwo guhagararira abaturage, muri iyi manda, Sena yakiriye kandi isuzuma ubusabe bw’Abanyarwanda ku ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04 Kamena 2003. Sena yemeje ubusabe n’ibitekerezo byatanzwe biza no gutorwa muri referandumu yo muri 2015.

Mu nshingano y’umwihariko ya Sena yo kungenzura amahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 n’ibiteganywa mu ngingo ya 56 n’iya 57 y’Itegeko Nshinga,Manda ya kabiri ya Sena yakoze ibikorwa 13 bigamije kureba uko amahame remezo yose yubahirizwa, ibi ikaba yarabikoze isura kandi ikaganira n’inzego zitandukanye n’abaturage. Sena kandi yagiranye ibiganiro n’abagize Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, isura imitwe ya politiki yose hagamijwe kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo.

Mu rwego rwo kugenzura amahame remezo kandi Sena yashyize mu bikorwa iyi nshingano itangaza ubushakashatsi bubiri (2) aribwo ubushakashatsi ku ihame remezo ryo gushaka buri gihe umuti w’ibibazo mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye n’ubushakashatsi ku miterere y’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi bibera mu mahanga n’ingamba zo kubirwanya.

Mu nshingano ijyanye no gutora amategeko, Sena yatoye amategeko 270 arimo 129 ajyanye n’inkingi y’imiyoborere,  98 ajyanye n’ubukungu n’imari, na 43 ajyanye n’imibereho myiza y’abaturage.

Muri iyi manda kandi, Sena yakoze ibikorwa 55 bijyanye no kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma, inungurana ibitekerezo n’Abahagarariye Guverinoma inshuro 33.

Ku bijyanye n’inshingano yo kwemeza abayobozi mu nzego za Leta, Sena yemeje abayobozi 254 barimo abakomiseri muri za Komisiyo zitandukanye, abayobozi mu bigo bya Leta n’abakuru b’Intara, Perezida na Visi Perezida mu Rukiko rw’Ikirenga, abayobozi mu nzego  z’ubucamanza n’abacamanza, ndetse n’abahagarariye u Rwanda mu mahanga.

Mu nshingano kandi yo guhagararira abaturage Sena yakiriye ibibazo by’abaturage, irabisuzuma kandi ibifataho imyanzuro ishyikirizwa inzego bireba. Sena yaganiriye n’abaturage ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zibagenewe. Sena yanifatanije n’abaturage mu muganda rusange ku wa gatandatu wa nyuma wa buri kwezi n’indi yateguwe.

Ku bijyanye no gutsura umubano n’izindi Nteko Zishinga Amategeko, Abasenateri bakoze ingendo hirya no hino mu bindi bihugu mu rwego rwo gutsura umubano n’izindi Nteko hamwe no guteza imbere ibikorwa bya “Diplomacy” ikorwa n’Inteko Ishinga Amategeko, bitabira inama n’ibiganiro mpuzamahanga aho byababereye umwanya mwiza wo kugaragaza isura nyakuri y’u Rwanda mu nzego zose z’ubuzima  bw’igihugu. Sena kandi yakiriye abashyitsi batandukanye barimo abayobozi b’Inteko Zishinga Amategeko, abandi bagize Inteko Ishinga Amategeko mu bihugu bitandukanye, abagize za Guverinoma, abambasaderi n’abandi.

Ku makuru arambuye kanda hano