Inteko Ishinga Amategeko yatangiye igihembwe cya mbere gisanzwe cya 2019/2020

|   Chamber Of Deputies

Kuri uyu wa 7 Ukwakira 2019, Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko  yatangiye igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2019/2020 nk’uko biteganywa n’ingingo ya 72 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015.

Mu ijambo yavuze atangiza iki gihembwe cya mbere cya Sena, Perezida wa Sena Nyakubahwa Makuza Bernard yavuze ko nyuma yo gusoza ikiruhuko cy’Abasenateri, imirimo ya Sena yakomeje gukorerwa mu nzego zitandukanye za Sena birimo Inama y’Abaperezida, Biro ya Sena yakomeje imirimo yayo; Komisiyo za Sena na Komite, Abasenateri bakomeje gusura abaturage ndetse n’urwego rw’imirimo ya Sena

Mu bikorwa byakozwe, yavuze ko hakozwe igikorwa cyo gutangaza ubushakashatsi Sena yakoze ku miterere y'ihakana n'ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi bibera mu mahanga n'ingamba zo kubirwanya; igikorwa cy’itangizwa ry’ukwezi ko kuzirikana Ubumwe n’Ubwiyunge no gutangiza Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge ku rwego rw’Umudugudu, Ibiganiro byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Amahoro byabaye ku itariki ya 27 Nzeri 2019, kwifatanya n’abaturage bo mu bice bitandukanye mu muganda rusange, kwakira no guherekeza Abasenateri hamwe n’abakozi bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Namibiya bari mu rugendo-shuri mu Rwanda.

Ku ruhande rw’Umutwe w’Abadepite, mu ijambo rye atangiza igihembwe cya mbere 2019/2020, Perezida w’Umutwe w’Abadepite Nyakubahwa Mukabalisa Donatille yibukije ko iki gihembwe gisanzwe ari cyo cya mbere nyuma y'umwaka umwe batowe n'Abanyarwanda ngo babahagararire mu Nteko Ishinga Amategeko, kandi avuga ko hari byinshi bimaze kugerwaho byo kwishimirwa bishingiye ku mikoranire myiza, umwete n’umurava bibaranga.

Yagize ati, “Muri uyu mwaka twagize umwanya mwiza wo kwihugura mu nshingano zacu zo gushyiraho amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa n'imikorere bya Guverinoma, kandi byose tukabikora twegera cyane cyane abaturage

Nyakubahwa Mukabalisa yibukije Abadepite  guhora bazirikana ibyo bemereye Abanyarwanda mu ndahiro barahiye ku mugaragaro tariki ya 19 Nzeri 2018 mbere yo gutangira mirimo yabo, abasaba gukomeza gukorana umurava n'ubwitange, kandi ko  babifitiye ububasha n’ubushobozi.