Perezida wa Repubulika yakiriye indahiro z’Abasenateri bashya

|   Senate

Kuri uyu wa 17 Ukwakira 2017, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye indahiro z’Abasenateri 20 bashya batangiye manda ya 3 ya Sena y’imyaka itanu (5). Muri uyu muhango kandi hanarahiye abandi bayobozi bakuru b’igihugu.

Nyuma yo kurahirira kuzuza inshingano zabo, Abasenateri batoye Biro ya Sena, aho Nyakubahwa Dr. Iyamuremye Augustin yatorewe kuba Perezida wa Sena, Nyirasafari Espérance atorerwa kuba Visi Perezida Ushinzwe ibijyanye n’Amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu gihe Dr. Alvera Mukabaramba yatorewe kuba Visi Perezida Ushinzwe Imari n’Abakozi.

Mu ijambo rye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye abasenateri bacyuye igihe ku kazi keza bakoze, ashimira n’abarahiye, abibutsa ko batowe kubera indangagaciro, gukunda igihugu, ubumenyi n’imbaraga bafite. Yongeyeho ko ibyo aribyo Abanyarwanda babatezeho ngo babikoreshe mu guhindura imibereho yabo.

Perezida wa yagize ati “Guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda birabasaba ko mubegera, mukabafasha gukemura ibibazo bagihura nabyo, mubagira inama yo guhangana n’ibyo bibazo tugifite.”

Mu ijambo rye, Perezida wa Sena, Nyakubahwa Dr. Iyamuremye Augustin yashimiye Perezida wa Repubulika wamugiriye icyizere akamugira Umusenateri, akomeza amwizeza kuzuza neza inshingano yahawe. yasabye kandi abasenateri bagenzi be gushyira hamwe buri wese atanga umusanzu mu kuzuza inshingano za Sena.

Perezida wa Sena yakomeje agira ati “Tuzakomeza gusobanurira Abanyarwanda ibijyanye n’amahame remezo nk’inshingano z’ibanze za Sena, dushingiye kuri byinshi byagezweho na Manda zatubanjirije”.

Abasenateri 20 barahiye ni: Senateri Bideri John Bonds, Senateri Dushimimana Lambert, Senateri Habineza Faustin, Senateri Habiyakare François, Senateri Havugimana Emmanuel, Senateri Iyamuremye Augustin, Senateri Kanyarukiga Ephrem, Senateri Mukabaramba Alvera, Senateri Mupenzi George, Senateri Murangwa N. Hadidja, Senateri Mureshyankwano Marie Rose, Senateri Niyomugabo Cyprien, Senateri Nkurunziza Innocent, Senateri Nkusi Juvénal, Senateri Nsengimana Fulgence, Senateri Ntidendereza William, Senateri Nyinawamwiza Laëtitia, Senateri Nyirasafari Espérance, Senateri Umuhire Adrie na Senateri Uwera Pélagie.

Aba basenateri biyongereye ku bandi basenateri batandatu (6) basigaje manda y’umwaka umwe aribo Senateri Uyisenga Charles, Senateri Uwimana Consolée, Senateri Mukakalisa Jeanne D’Arc, Senateri Kalimba Zephrin, Senateri Karangwa Chrysologue na Senateri Nyagahura Margaret.

Mu muhango w’irahira wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, hanarayihe kandi Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere Dr. Usta Kaitesi, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere Dr. Nibishaka Emmanuel n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere Maj. Gen. Bayingana Emmanuel.