Abadepite bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Musanze na Nyaruguru mu muganda rusange

|   Chamber Of Deputies

Kuri uyu wa 26 Ukwakira 2019, amatsinda abiri y’abadepite yifatanyije n’abaturage mu muganda, aho itsinda riyobowe na Visi Perezida ushinzwe Amategeko no Kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Edda Mukabagwiza ryari mu Karere ka Nyaruguru mu gihe itsinda riyobowe na Visi Perezida ushinzwe imari n’abakozi Sheikh Mussa Fazil Harerimana ryari mu Karere ka Musanze.

Itsinda ryifatanyije n’abaturage mu Karere ka Nyaruguru, Abadepite bafatanyije n’abaturage bakoze ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage harimo kubakira inzu umuturage utishoboye, kubaka uturima tw’igikoni hagamijwe kurwanya imirire mibi ndetse no gutera ibiti biribwa. Itsinda ryakoreye mu Karere ka Musanze ryo ryakoreye umuganda wo kubaka inzu ebyiri z’umuryango wa Niyibizi Jean Damascene wishwe n’abacengezi bateye mu Murenge wa Kinigi mu ntangiriro z’Ukwezi kw’Ukwakira 2019.

Nyuma y’igikorwa cy’Umuganda, Nyakubahwa Mukabagwiza yashimiye abaturage b’Umurenge wa Cyahinda ku bwitange n’umurava bagaragaje bityo bagatanga imbaraga zabo bagafatanya mu kuremera abatishoboye no gutera imboga n’imbuto bizabafasha kurwanya imirire mibi mu miryango yabo.

Nyakubahwa Mukabagwiza yibukije kandi abaturage ba Cyahinda gukomeza kubungabunga no gusigasira ibyiza bimaze kugerwaho birinda ababihungabanya kandi batangira n’amakuru ku gihe mu gihe babonye umuntu ufite umugambi wo gusenya ibyo bagezeho.

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Sheikh Musa Fazil Harerimana yashimiye abaturage bo mu Murenge wa Kinigi, uburyo bagize uruhare bafatanyije n’inzego z’umutekano mu gufata abacengezi bari babateye ubu umutekano ukaba waragarutse. Yasabye abaturage kutirara ahubwo bagakomeza gukora irondo kandi bagatangira amakuru ku gihe ku nzego z’umutekano bityo u Rwanda rugakomeza kuramutswa amahoro.

Mu rwego rwo kwegera abaturage, abagize Inteko Ishinga Amategeko bategura ibikorwa bitandukanye, kimwe muri ibyo bikorwa ni umuganda, aho  begera abaturage bakifatanya mu bikorwa byateguwe ndetse bakaganira bungurana ibitekerezo ku buryo bwihutisha iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.