Perezida w’Umutwe w’Abadepite yakiriye Abadepite bo muri Namibiya

|   Chamber Of Deputies

Ku wa mbere tariki ya 21 Ukwakira 2019, itsinda ry'Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Namibiya riyobowe na Hon. Sebastiaan Karupu basuye Inteko Ishinga Amategeko bakirwa na Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille. Ibiganiro byabo byibanze ku byagezweho n'u Rwanda mu bijyanye no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'uburyo Abanyarwanda bageze ku bumwe n'ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avugana n'itangazamakuru, Perezida w'Umutwe w'Abadepite yavuze ko mu biganiro bagiranye na bagenzi babo bo muri Namibiya bababwiye ibyo igihugu kimaze kugeraho aho babasobanuriye amateka y'u Rwanda by'umwihariko ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 Yagize ati "Twabasobanuriye urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge mu muryango nyarwanda n'uburyo Abanyarwanda bafashe ingamba zo kubaka igihugu cyabo."
Nyuma kandi y'ibiganiro bagiranye, Hon. Sebastiaan Karupu yavuze ko uruzinduko rwabo rufite intego yo kwigira k'u Rwanda uburyo rwahanganye n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'ibindi byiza byagezweho.

Yagize ati "Mu gihugu cyacu, twagize Jenoside yo mu kinyejana cya 20 none twaje kwigira k'u Rwanda narwo rwagize ibyago byo kubamo Jenoside mu 1994 ariko kandi rugira amahirwe yo kugira Abanyarwanda bayihagaritse maze bashyira imbere ubumwe, bubaka igihugu babikesha imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Paul Kagame. Turizera ko tuzigira byinshi muri uri ruzinduko, tukazabikoresha iwacu kandi dugakomeza kubifata urugero rwiza."

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Namibiya bari mu Rwanda mu gihe cy'icyumweru kimwe aho bazahura n'inzego zinyuranye bakagezwaho uko u Rwanda rwagiye rwiyubaka binyuze mu nzira y'ubumwe n'ubwiyunge.

Mbere yo guhura na Nyakubahwa Perezida w'Umutwe w'Abadepite bagiranye ibiganiro na bagenzi babo bo muri Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside yo mu Mutwe w’Abadepite