UNFPA yashimye uruhare rw’Inteko Ishinga Amategeko mu rwego rw’ubuzima

|   Chamber Of Deputies

Kuri uyu wa 9 Ukwakira 2019, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille yakiriye mu biro bye Dr. Julitta Onabanjo, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mibereho y’Abaturage (UNFPA) mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba no hagati. Aba bayobozi bombi baganiriye ku mubano w’u Rwanda na UNFPA by’umwihariko ku mubano wa UNFPA n’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira Iterambere ry’Abaturage (RPRPD) mu rwego rw’ubuzima no kuboneza urubyaro.

Dr Julitta Onabanjo yavuze ko u Rwanda rwageze kuri byinshi byiza byo kwishimira mu rwego rw’ubuzima mu gihe cy’imyaka 25 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati, “Mu biganiro twagiranye, nashimiye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere imibereho y’abaturage rwibanda ku mibereho y’umugore n’urubyiruko. Twagarutse kandi ku bijyanye no gutera inkunga imishinga yo mu rwego rw’ubuzima by’umwihariko mu byerekeranye no kuboneza urubyaro, hagamijwe gufasha abagize umuryango nyarwanda kubyara abo bashoboye kurera.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite we yashimiye umubano uri hagati ya UNFPA n’Inteko Ishinga Amategeko binyuze muri RPRPD. Anagaragaza ko biyemeje gukomeza guteza imbere iyo mikoranire.

Yagize ati “Umubano wacu mu byerekeranye n’ubuzima wageze kuri byinshi kandi uzana ingaruka nziza ku buzima bw’abaturage. Twihaye indi ntego yo gukorera hamwe mu guha imbaraga urwego rw’ubuzima by’umwihariko muri bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kuboneza urubyaro, kurwanya agakoko gatera SIDA cyane cyane mu rubyiruko.

Ubwo yasuraga Inteko Ishinga Amategeko, Dr Mme Julitta Onabanjo, yari kumwe n’itsinda rya UNFPA mu Rwanda riyobowe na M. Mark Bryan Schreiner.