Abasenateri batoye abayobozi ba Komisiyo Zihoraho

|   Senate

Kuri uyu wa 30 Ukwakira 2019, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Nyakubahwa Dr. Iyamurenye Augustin yayoboye imirimo y’Inteko Rusange ari nabwo bwa mbere yari iteranye kuva Abasenateri bashya barahirira inshingano nshya ku wa 17 Ukwakira 2019, aho kuri gahunda hari ugutora Biro ya komisiyo zihoraho za Sena.

Abasenateri batorewe kuyobora Biro za Komisiyo ndetse n’Abasenateri bagize za Komisiyo Zihoraho ni aba bakurikira: Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere: Hon. Dushimimana Lambert, Perezida; Hon. Murangwa N. Hadidja, Visi Perezida; Hon. Karangwa Chrysologue; Hon. Nsengiyumva Fulgence; Hon. Ntidendereza William na Hon. Uwera Pélagie.

Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari igizwe na Hon. Nkusi Juvénal, Perezida; Hon. Uwimana Consolée, Visi Perezida; Hon. Kalimba Zephyrin; Hon. Mupenzi George; Hon. Nkurunziza Innocent na Nyinawamwiza Laëtitia.

Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu igizwe na Hon. Umuhire Adrie, Perezida; Hon. Habineza Faustin, Visi Perezida; Hon. Habiyakare François; Hon. Havugimana Emmanuel; Hon. Mureshyankwano Marie Rose na Hon. Niyomugabo Cyprien.

Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano igizwe na Hon. Bideri John Bonds, Perezida; Hon. Mukakalisa Jean d’Arc, Visi Perezida; Hon. Kanyarukiga Ephrem; Hon. Nyagahura Marguerite na Hon. Uyisenga Charles

Inteko Rusange kandi yemeje icyifuzo cya Biro ya Sena ku Basenateri bagize Komite igenzura Imikorere ya Sena, Imyitwarire, Imyifatire n’Ubudahangarwa by’Abasenateri igizwe na Hon. Karangwa Chrysologue, Perezida; Hon. Uwera Pélagie, Visi Perezida; Hon. Havugimana Emmanuel; Hon. Mupenzi George na Hon. Mureshyankwano Marie Rose.