Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yakiriye inama y’Inteko Rusange za “ACP” na “ACP-EU”

|   Chamber Of Deputies

Kuva kuri uyu wa 14 kugeza 21 Ugushyingo 2019, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda izakira Inama ya 55 y’Inteko Ishinga Amategeko ihuza ibihugu by’Afurika Karayibe na Pasifika (ACP) n’iya 38 y’Inteko Ishinga Amategeko Ihuriweho na ACP n’Ubumwe bw’u Burayi (ACP-EU). Imirimo y’izi nama izabera muri Kigali Convention Centre.

Ibikorwa binyuranye bizaranga izi nama mu gihe cy’icyumweru, harimo Inteko Rusange y’Inama ya 55 y’Inteko Ishinga Amategeko ya ACP, imirimo ya komisiyo zihoraho, Inteko Rusange y’Inama ya 38 y’Inteko lshinga Amategeko Ihuriweho na ACP-EU, ikiganiro n’itangazamakuru; Inama izahuza urubyiruko, inama yiga ku iterambere ry’umugore, gusura imwe mu mushinga iteza imbere abaturage harimo Umudugudu w’icyitegererezo wa Karama, “Mount Kigali Power Substation Project” n’ubuhinzi bw’indabo bw’umushinga wa “Bella Flowers” .

Izi nama zizaganira ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirimo kwihaza mu biribwa, uruhare rw’uburinganire n’ubwuzuzanye mu kurwanya amakimbirane n’iterambere rirambye ry’abaturage. Ibyo biganiro bizaba bigamije gushyira mu bikorwa inama zatanzwe ku guhangana n’imbogamizi zagaragajwe mu nama ku ihindagurika ry’ikirere (COP25)”, ndetse no gusubiza ibibazo byibazwa ku ngaruka imihindagurikire y’ikirere igira ku burobyi, ubworozi n’ubuhinzi bikorerwa mu mazi.

Izi nama zitabirwa n’abantu bagera ku 350 baturutse mu bihugu 107 birimo 48 byo muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda rurimo, 16 byo muri Karayibe na 15 byo muri Pasifika n’abazaturuka mu Bumwe bw’i Burayi 28.

Inteko Ishinga Amategeko ihuriweho ya ACP-EU ni rumwe mu nzego zihuriweho n’impande zombi ruteganywa n’ingingo ya 14 y’Amasezerano y’i Kotonu yo muri 2000, rwashyizweho hashingiwe ku cyifuzo cyo kugira uburyo bwo guhuriza hamwe intumwa zatowe n’abaturage zo mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi) n’izo mu Bihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika, byashyize umukono ku Masezerano y’i Kotonu.