Abasenateri bifatanyije n’abaturage mu Muganda mu Karere ka Bugesera

|   Senate

Nyuma y’iminsi itatu bari bamaze mu Karere ka Bugesera mu mwiherero wasojwe hafatwa imyanzuro igamije gufasha Sena kurushaho kuzuza inshingano zayo, ku wa 30 Ugushyingo 2019, Abasenateri bose bifatanyijwe n’abaturage b’Umurenge wa Ruhuha mu gikorwa cy’umuganda rusange.

Abasenateri bifatanyijwe n’abaturage mu gikorwa cyo guhanga imihanda muri site yatunganyijwe, ahazubakwa umudugudu ugezweho. Muri iyi site abaturage bishyize hamwe bakora ibisabwa byose kugira ngo ubutaka bwabo babwongerere agaciro bityo bazabugurishe neza n’abashaka kubaka.

Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin, mu kiganiro n’abaturage, yabagaragarije ko amahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga ari nayo Sena ishinzwe kugenzura uyasanga mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda ari nayo mpamvu bakwiye kuyamenye no kuyazirikana.

Agendeye ku nsanganyamatsiko yaganirwagaho ijyanye no kwita ku bafite ubumuga, Perezida wa Sena yasobanuye ko mu mahame remezo harimo ihame rijyanye no guha Abanyarwanda bose amahirwe angana, bityo asaba abantu bose kwirinda kugira uwabuzwa uburenganzira bwe bitewe n’uko afite ubumuga.

Perezida wa Sena kandi yakomeje asaba abaturage kwicungira umutekano, kwirinda ruswa, kumenya no kubaha uburenganzira bwabo n’ubw’abandi. Ibi byose bikaba bikubiye muri ayo mahame remezo.

Abaturage nabo bahawe umwanya batanga ibitekerezo babaza n’ibibazo byibanze cyane ku iterambere n’imibereho myiza. By’umwihariko Abasenateri n’abandi bayobozi biyemeje gukurikirana mu buryo bwihuse ikibazo cyaragarajwe cy’umwana wo mu Karere ka Nyagatare wahohotewe ariko akaba atarahawe ubutabera.

Umuganda w’Ugushyingo 2019, ni wo muganda wa mbere Abasenateri bagize manda ya gatatu bakoreye hamwe nyuma yo gutangira manda mu gikorwa cyo kwegera abaturage no kumva ibibazo n’ibitekerezo byabo.