Ambasaderi wa Maroc yasuye Sena y’u Rwanda

|   Senate

Ku wa 28 Mutarama 2020, Perezida wa Sena, Nyakubahwa Dr. Iyamuremye Augustin,  ari kumwe na ba Visi Perezida ba Sena Hon. Nyirasafari Espérance na Hon. Dr Mukabaramba Alvera, yagiranye ibiganiro mu biro bye Nyakubahwa Imani Youssef, Ambasaderi w’Ubwami bwa Maroc mu Rwanda.

Ibiganiro bagiranye byari bigamije gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi muri rusange ndetse n’umubano w’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi by’umwihariko.

Nyakubahwa Imani Youssef yavuze ko yagiranye ibiganiro na Nyakubahwa Perezida wa Sena ku mikoranire y’ibihugu byombi. Yagize, ati: “Twavuze ku mikoranire y’ibihugu byombi, ndetse no ku mishinga minini iri gukorwa mu Rwanda, ikaba yaragiyeho kubera umubano mwiza n’ubushake hagati y’abakuru b’Ibihugu byacu.”

Perezida wa Sena, Nyakubahwa Dr Iyamuremye Augustin yashimye kuba hari imishinga ihuriweho n’ibihugu byombi kandi yizeza ko Inteko Ishinga Amategeko izagenzura uko ishyirwa mu bikorwa nk’uko biri mu nshingano yayo yo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

U Rwanda na Maroc bifitanye umubano mwiza. Kuva mu 2016, uyu mubano wagiye ugira imbaraga Abakuru b’Ibihugu byombi ubwo bagenderanaga; Nyakubahwa Paul Kagame muri Kamena 2016 yasuye Ubwami bwa Maroc n’Umwami Mohammed VI mu Kwakira 2016 asura u Rwanda; icyo gihe amasezerano 23 yarasinywe ndetse miliyoni 160 z’amadolari zishorwa mu bikorwa mu buhinzi, ishoramari muri serivisi, ubuzima, inganda no mu bwubatsi bikozwe n’abashoramari bo muri Maroc.

Inteko Zishinga Amategeko zombi nazo zagiranye umubano; aho Nyakubahwa Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Perezida wa Sena y’ u Rwanda basuye Inteko Ishinga Amategeko ya Maroc mu Kuboza 2018 no mu Kwakira 2017. Hari n’uruzinduko kandi rwakozwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Bwana Olivier Nduhungirehe ku wa 15 Mutarama 2020 ubwo yasuraga Nyakubahwa Habib El Maliki, Perezida w’Umutwe w’Abadepite wa Maroc.