Sena yashyigikiye ivugurwa ry’ingengo y’imari ya 2019/2020

|   Senate

Kigali: Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, mu ngingo ya 162 mu gika cya 3, mbere y’uko ingengo y’imari ya Leta yemezwa burundu, Sena igomba gushyikiriza Umutwe w’Abadepite icyo ivuga ku mushinga w’ingengo y’imari ya Leta.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 25 Gashyantare 2020, Inteko Rusange ya Sena iyobowe na Perezida wa Sena, Nyakubahwa Dr Iyamuremye Augustin yateranye igezwaho ibitekerezo ku mushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko no 014/2019 ryo kuwa 30/06/2019 rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2019/2020 kandi irabyemeza.

Ubwo Senateri Nkusi Juvenal, Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari yagezaga ku Nteko Rusange ibitekerezo kuri uyu mushinga w’ivugururwa ry’ingengo y’imari cyane cyane ubwo yawusuzumaga, yagaragaje zimwe mu mpinduka ziwurimo zirimo kuba nk’amafaranga ateganyijwe kwinjira ava imbere mu gihugu aziyongera kubera imigendekere myiza y’ubukungu no kunoza imicungire y’imisoro n’amahoro ndetse n’nguzanyo z’amahanga ziziyongera. Hari kandi kuba amafaranga ateganyijwe gukoreshwa azongerwa mu bikorwa bitandukanye birimo nko gutangiza za Ambasade nshya za Doha muri Qatar, Rabat muri Maroc na Accra muri Ghana; hari kandi gutanga umusanzu wunganira ubwisungane mu kwivuza no kongera ishoramari rya Leta n’ibindi...

Nk’uko byagaragajwe ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari hagati ya Nyakanga n’Ukuboza 2019 ryagenze neza  aho amafaranga yinjiye angana na miliyari 1,578.8 mu gihe hari hateganyijwe kwinjira  miliyari 1,554.2, ayarenzeho akaba angana miliyari 24.6. Amafaranga yakoreshejwe harimo n’ay’ishoramari rya Leta mu mpera z’Ukuboza 2019 yanganaga na miliyari 1,507.1, akaba arengaho miliyari 10.5 ugereranyije n’ayari ateganyijwe gukoreshwa ari yo miliyari 1,496.6.

Nyuma yo gutanga ibitekerezo kuri raporo ya Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, Inteko Rusange ya Sena yemeje ibitekerezo bya Sena ku mushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko no 014/2019 ryo kuwa 30/06/2019 rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2019/2020, ibyo bitekerezo bikaba bigomba gushyikirwa Umutwe w’Abadepite bikazitabwaho mu gihe hazaba hatorwa itegeko.