Abagize Inteko Ishinga Amategeko biyemeje gushyigikira Pan African Movement, Ishami ry’u Rwanda

|   Chamber Of Deputies

Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2020, Abagize Inteko Ishinga Amategeko bitabiriye ibiganiro byateguwe n'umuryango Pan African Movement, Ishami ry’u Rwanda. Muri ibi biganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti: “Panafricanism mu Buyobozi n’Imiyoborere muri Afurika, Uruhare rw’Inteko Ishinga Amategeko”, bakaba biyemeje gushyigikira uwo muryango barushaho kuwushishikariza abandi Banyarwanda.

Ubwo yafunguraga ibi biganiro, Perezida wa Sena, Nyakubahwa Dr Iyamuremye Augustin yashimye Abasenateri n’Abadepite babyitabiriye n'uruhare rwabo kugira ngo intego zabyo zigerweho. Yashimye kandi abagize Pan African Movement, Ishami ry’u Rwanda, by’umwihariko abayobozi bayo bateguye ibyo biganiro, bigaragaza ko bakomeje uburyo bwiza bwo guhuriza hamwe Abanyarwanda ngo bazirikane, kandi bafatanye guharanira imyumvire n’indangagaciro za Afurika.

Agaruka ku nsanganyamatsiko, yaboneyeho kugaragaza uruhare rw’abagize Inteko Ishinga Amategko kugira ngo Pan African Movement igere ku ntego yayo cyane cyane guharanaira inyungu z’umuturage mu Rwanda no ku mugabane w’Afurika. Yagize ti, “Ariko kimwe mu byo twazirikana, kinajyanye n’insanganyamatsiko y’ibi biganiro, ni uruhare rwacu mu gushimangira imiyoborere myiza iha icyizere abaturage, no kubaka inzego zikorera abaturage, bikagaragarira mu mpinduka mu mibereho yabo kandi Abayobozi bakagira imyumvire ko serivisi bashinzwe guha abaturage, ari inshingano z’ubuyobozi, n’uburenganzira bw’umuturage.”

Ibi biganiro byasojwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille wagaragaje ko nk’abagize Inteko Ishinga Amategeko bagiye guhaguruka bagakorera hamwe bakamenyekanisha uyu muryango n’ibikorwa byayo barushaho gushyigikira ibikorwa umaze kugeraho n’umusanzu ukomeza gutanga ku rwego rw’Afurika. Yagize, ati “nk’abagize Inteko Ishinga Amategeko, tugiye kugaragaza ibikorwa by’Umuryango, bityo ubushobozi Afurika ifite burimo n’umutungo kamere bikoreshwe neza maze Afurika itere imbere n’abayituye bagire imibereho.”

Ibi biganiro byahawe Abadepite n’Abasenateri by’ibanze ku gusobanura inshingano, imikorere n’imikoranire y’inzego za PAM-Rwanda no gusobanura uruhare rwa Pan Africanism mu kubaka Ubuyobozi n’Imiyoborere biganisha ku iterambere rirambye ry’u Rwanda n’Afurika.