Sena yemeje abayobozi babiri mu nzego nkuru z’Igihugu

|   Senate

Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2020, Inteko Rusange ya Sena iyobowe na Perezida wa Sena Nyakubahwa Dr. Iyamuremye Augustin yemeje abayobozi bakuru babiri mu nzego nkuru z’Igihugu, aribo Madamu Nyirahabineza Valerie, wemejwe ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC) na Madamu KABERA Juliet wemejwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo kurengera ibidukikije (REMA).

Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu Senateri Umuhire Adrie ubwo yagezaga ku Nteko Rusange raporo ku isuzuma rya dosiye ya Madamu Nyirahabineza Valerie, yavuze ko bakurikije ubunararibonye afite mu gukorera inzego zitandukanye za Leta ndetse n’ibiganiro Komisiyo yagiranye na we basanze yumva neza inshingano yahawekandi babona ubunararibonye we buzamufasha kuyobora neza uru rwego. 

Raporo ku isuzumwa rya dosiye ya Madamu Kabera Juliet yatanzwe na Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, aho Perezida wayo Hon. Nkusi Juvénal yabwiye Inteko Rusange ya Sena ko ikiganiro Komisiyo yagiranye na Madame Kabera Juliet kigaragaza ko afite ubumenyi n’ubunararibonye bw’imyaka igera kuri 18 mu bijyanye no kurengera ibidukikije, buzamufasha kunoza neza inshingano ze nk’Umuyobozi Mukuru wa REMA, no kurushaho guteza imbere gahunda yo kurengera ibidukikije mu Rwanda.

Madamu Nyirahabineza Valerie wemejwe ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC) na Madamu KABERA Juliet wemejwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo kurengera ibidukikije (REMA), bahawe inshingano na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika tariki ya 11 Gicurasi 2020 nk’uko byasohotse mu itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Ingingo ya 86 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, igena ububasha bwa Sena bujyanye no kwemeza bamwe mu bayobozi b’inzego nkuru z’Igihugu. Iyi ngingo iteganya ko Guverinoma ishyikiriza Sena amazina n’imyirondoro y’abayobozi basabirwa kwemezwa ikayasuzuma kugira ngo ibemeze.