Sena yatanze ibitekerezo ku mbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari igaragaza ibikwiye kwitabwaho

|   Senate

Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2020, Inteko Rusange ya Sena yemeje ibitekerezo byayo ku  mbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2020/2021 n’ikigereranyo cy’ingengo y’imari y’igihe giciriritse ya 2020/21-2022/23.

Nyuma yo kugezwaho na Senateri Nkusi Juvénal, raporo ya Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari  yasesenguye iyi mbanzirizamushinga, Inteko Rusange ya Sena yashimye ingamba zafashwe na Leta y’u Rwanda mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 n’ingaruka cyateye.

Abasenateri basabye ko mu bigomba kwitabwaho mu ngengo y’imari harimo kongera ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga no gukemura ibibazo byagaragaraye mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri iki gihe cya COVID-19, rikarushaho gufasha mu mitangire ya serivisi, gutunganya serivisi z’imari no gufasha mu myigire n’imyigishirize.

Inteko Rusange ya Sena yasabye kwihutisha gusana ibikorwa remezo by’ubuhinzi byangijwe n’imvura idasanzwe kugira ngo bitangire gutanga umusaruro mu gihembwe cy’ihinga cya C, no gukangurira abaturage guhinga ibihingwa byera vuba n’ibindi bifasha abaturage kubona ibiribwa mu buryo burambye no kubika neza umusaruro wabonetse mu buhinzi. Mu bworozi, Sena isaba ko hashyirwaho gahunda z’ubworozi bw’amatungo magufi kugira ngo bifashe abaturage kuzamura ubushobozi bwabo, kurwanya imirire mibi no kubona ifumbire.

Sena kandi yasabye ko mu ngengo y’imari hihutishwa imishinga yo kubaka amacumbi aciriritse mu Mujyi wa Kigali no mu mijyi iwunganira, inzitizi zituma bidindira zigashakirwa ibisubizo kandi bigakorwa mu buryo bitanga imirimo ku batuye iyo mijyi. Inteko Rusange ya Sena ikaba yanasabye ko harangizwa ishyirwaho rya Banki y’Amakoperative ishingiye kuri za SACCOs kugira ngo zishobore kubona imarishingiro n’amafaranga yo kuguriza abanyamuryango.

Inteko Rusange ya Sena yashimangiye ko amafaranga agomba  gucungwa neza agakoreshwa icyo yagenewe kandi abashinzwe gucunga umutungo bagomba kujya babazwa bakanasobanura uko buzuza inshingano zabo kandi imyanzuro itangwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ikubahirizwa.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 162 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika  y’u Rwanda; n’ingingo ya 88 y’Itegeko Ngenga rigenga imikorere ya Sena, mbere y’uko ingengo y’imari ya Leta yemezwa burundu, Sena iyitangaho ibitekerezo.