Inteko Ishinga Amategeko yatangiye igihembwe cya gatatu gisanzwe cya 2019-2020

|   Chamber Of Deputies

Kuri uyu wa 05 Kamena 2020, mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda hatangijwe igihembwe cya gatatu gisanzwe cy’umwaka wa 2019-2020. Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 72, buri Mutwe mu Nteko Ishinga Amategeko uterana mu bihembwe bisanzwe n’ibihembwe bidasanzwe. Ibihembwe bisanzwe bitangirira umunsi umwe kandi bikamara igihe kingana.

Perezida wa Sena, Nyakubahwa Dr Iyamuremye Augustin, afungura igihembwe, yibukije imirimo yaranze igihembwe cya kabiri gisanzwe cyarangiye ndetse n'ibihembwe bidasanzwe byakurikiyeho aho Sena yatoye itegeko ngenga rishyiraho amategeko rusange agenga ibigo bya Leta n'indi mirimo ya Sena yakomeje mu nzego zayo hakoreshejwe ikoranabuhanga kubera ibihe bidanzwe byo kurwanya ikwirakwiza rya COVID-19.

Mu bikorwa bizaranga igihembwe gisanzwe cya gatatu harimo ahanini gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'amahame remezo ateganywa mu ngingo ya 10, n'iry'ibiteganywa n'ingingo ya 56 n'iya 57 z'Itegeko Nshinga, kwemeza ishyirwaho ry’abyobozi no kwemeza amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa n'imikorere bya Guverinoma, gutegura inama nyunguranabitekerezo, kwemeza raporo zinyuranye ndetse no gusura abaturage.

Ku ruhande rw’Umutwe w’Abadepite, Perezida w’Umutwe w’Abadepite Nyakubahwa Mukabalisa Donatille yashimiye Abadepite uko bakoze mu buryo budasazwe kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 n’uburyo bagiye bitabira ibihembwe bidasanzwe bahamagajwemo kubera imirimo yihutirwaga itari gutegereza  igihe igihembwe gisanzwe gitangirira.

Nyakubahwa Mukabalisa yakomeje agaragaza ko muri iki gihembwe, Abadepite bateganya kuzasuzuma ishingiro ry’imishinga y’amategeko itandukanye, hakazatorwa imishinga y’amategeko izaba yavuye muri Komisiyo, kandi hanateganyijwe inama nyunguranabitekerezo ndetse n’amahugurwa.

Muri iyi Nteko Rusange kandi hemejwe ibitekerezo by’Inteko Ishinga Amategeko ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’igihe giciriritse hamwe n’imibare y’ikigereranyo cy’ingengo y’imari ya 2020/2021-2022/2023.

Hanatowe kandi ba Perezida wa Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije na Perezida wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC). Hon. Nyirahirwa Veneranda yatorewe kuba Perezida wa Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije naho Hon. Muhakwa Valens we atorerwa kuba Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, naho Hon. Mukabalisa Germaine we yatorewe kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije.