Abadepite bafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Uburezi agasobanura ibibazo biri mu burezi

|   Chamber Of Deputies

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yo kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Kamena 2020 yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Uburezi ngo ayihe ibisobanuro mu magambo ku bibazo bitandukanye bikomeje kugaragara ko bibangamiye ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Uyu mwanzuro Abadepite bawufashe ubwo bagezwagaho raporo ya Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko ku ngendo yakoreye mu Ntara n’Umujyi wa Kigali kuva tariki ya 03 kugeza ku ya 14 Gashyantare 20020, mu rwego rwo gusuzuma no gukurikirana ibibazo bigaragara mu burezi mu Rwanda

Ubwo yagezaga iyi raporo ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, Perezida wa Komisiyo Depite Nyabyenda Damien yabwiye Abadepite ko Komisiyo yasuye uturere dutandukanye mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, aho yaganiriye n’ubuyobozi bw’uturere, abayobozi bafite uburezi mu nshingano ku turere n'imirenge, abayobozi b’amashuri, abafatanyabikorwa mu by’uburezi, abarimu ndetse n’abahagarariye ababyeyi, baganira ku myigire n’imyigishirize, ibikorwa kugira ngo uburezi bugire ireme n’imbogamizi zigaragara zituma uburezi butaragera ku ireme ryifuzwa.

Depite Nyabyenda avuga ko muri rusange Komisiyo yasanze abana biga neza, abarimu bakora neza umurimo wabo, gusa ngo mu mashuri amwe n’amwe hagaragara abana benshi mu ishuri, aho hari abagera ku 120 mu ishuri rimwe, abarimu bakaba barabwiye Komisiyo ko kubigisha bagafasha buri mwana uko bikwiye mu gihe cy’iminota 40 gusa isomo riba rifite bigoye, ari na byo bituma hari abana barangiza icyiciro bigamo badafite ubumenyi buhagije bwabafasha kwiga neza icyiciro gikurikiraho.

Ikindi cyagaragaye ni uguta amashuri kw’abana, ababyeyi batarumva uruhare rwabo mu burezi bw’abana babo, no kwimura abana batatsinze (promotion automatique) bituma abana bamwe birara ntibige uko bikwiye.

Komisiyo ivuga ko yasanze amashuri menshi afite za laboratwari zibafasha kwiga amasomo y’ubumenyingiro na mudasobwa bigiraho ikoranabuhanga, ariko hakaba n’andi atazifite ndetse n’atagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi, kandi mu bizamini bitangwa abanyeshuri bayo bakabazwa bimwe n’iby’abiga ku mashuri afite ibyangombwa byose.

Komisiyo ivuga ko yasanze amazi n’amashanyarazi bigera henshi ku mashuri, ariko abayayobora bakavuga ko ibiciro byayo biri hejuru cyane, bagasaba ko bagabanyirizwa nk’uko bikorwa ku bikorwa bimwe na bimwe nk’inganda, ibitaro n’ibindi

Ku myigire y’abana bafite ubumuga, Perezida wa Komisiyo ivuga ko amashuri agaragaraho abana bafite ubumuga butandukanye bigana n’abandi (inclusive education) kandi bagatsinda neza, ariko hakaba hakigaragara imbogamizi y’uko abarimu bose badafite ubumenyi mu kwigisha abana bafite ubumuga cyane cyane ubwo kutumva no kutavuga ndetse n’ibikoresho byo gufasha abatabona, ibi bigatuma hari abana batajya mu mashuri.

Nyuma yo kugezwaho iyi raporo no kuyitangaho ibitekerezo, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Uburezi kugira ngo azatange ibisobanuro mu magambo kuri ibi bibazo ndetse n’ibindi  bikomeje kugaragara nk’inkomyi y’ireme ry’uburezi mu Rwanda.