Abadepite batoye itegeko rigena ingengo y’imari y’umwaka wa 2020/2021

|   Chamber Of Deputies

Kuri uyu wa 29 Kamena 2020, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite iyobowe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille yatoye itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2020/2021 aho Abadepite bakaba basabye inzego gukoresha neza ingengo y’imari mu mishinga itandukanye kuriga ngo Igihugu kirushaho kwihuta mu iterambere ryifuzwa.

Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, Hon. Prof Munyaneza Omar ubwo yagezaga ku Nteko Rusange raporo ya Komisiyo ubwo yasuzumaga uyu mushinga w’itegeko yavuze ko “nk’uko byagaragajwe mu mbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2020/2021, ingengo y’imari ya Leta mu mwaka wa 2020/2021 isaga Miliyari ibihumbi bitatu na magana abiri“

Akomeza avuga ko amafaranga akomoka imbere mu Gihugu ateganyijwe kwinjizwa agera kuri Miliyari 1,969.8 Frw, akaba angana na 60.7% by’amafaranga yose ateganyijwe kwinjizwa. Mu gihe amafaranga aturuka hanze y’Igihugu angana na 39.3% by’ingengo y’imari yose; harimo amafaranga y’inkunga angana na 15.17% n’ay’inguzanyo z’amahanga yishyurwa nayo angana na 24.1%.

Mu kugena ingengo y’imari kandi hakurikijwe inkingi eshatu za NST1, aho bigaragara ko  amafaranga yashyizwe mu nkingi yo kwihutisha Iterambere ry’Ubukungu ari Miliyari 1,802.5 bingana na 55.5%; mu nkingi yo guteza imbere Imibereho myiza y’abaturage ari Miliyari 960.4 bingana na 29.6% n’aho mu nkingi yo guteza imbere Imiyoborere myiza akaba ari Miliyari 482.7 bingana na 14.9%.

Ibikorwa by’ingenzi byaganiriweho n’inzego zitandukanye harimo n’ibyifuzo byatanzwe n’Inteko Ishinga Amategeko bikaba byarashingiweho mu kugena ingengo y’imari birimo; kubaka urwego rw’ubuzima rukomeye; kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi;  kongera imbaraga muri gahunda zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage; kongera imirimo binyuze mu kwihutisha imishinga y’ibikorwaremezo; gufasha amasosiyete y’abikorera yagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 kubyutsa ibikorwa byabo; gukomeza guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda; guteza imbere ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga mu itumanaho no kongera ikoreshwa ryayo mu bikorwa bya buri munsi; kubaka urwego rw’uburezi rukomeye; gukomeza gushyira imbaraga muri gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana; kongera ubushobozi bwo gukumira no guhangana n’ibiza n’ingaruka zabyo.