Sena yakiriye imenyekanisha-mutungo ry’Urwego Rw’Umuvunyi

|   Senate

Kuri uyu wa 29 Kamena 2020, Biro ya Sena yakiriye inyandiko igaragaza imitungo y’Umuvunyi Mukuru, iy’Abavunyi Bakuru bungirije n’iy’abandi bayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bagenwa n’itegeko.

Perezida wa Sena, Nyakubahwa Augustin Iyamuremye, ubwo yakiraga Umuvunyi Mukuru Nyakubahwa Anastase Murekezi wari kumwe n’Abavunyi Bungirije n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Umuvunyi baje gushyikiriza Biro ya Sena izo nyandiko, yibukije ko Itegeko Ngenga rigenga imikorere ya Sena, ingingo yaryo ya 75 – 13o, rigena ko Biro ya Sena ifite inshingano yo “kwakira no gusuzuma inyandiko igaragaza imitungo nyakuri y’Umuvunyi Mukuru, iy’Abavunyi bungirije n’iy’abandi bakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bagomba kugaragaza imitungo yabo”.

Perezida Sena yashimiye Abayobozi b’Urwego ry’Umuvunyi ko berekanye ku mugaragaro ko ibyo basaba abandi nabo babikora. Yabashimiye kandi ubwitange bagaragaza mu rugamba rwo kurwanya ruswa, ati “Ntawarwanya ruswa adakuriranye abantu bose bashobora kugira ibishuko byo kuyirya cyangwa se kuyisaba, ubaza abandi ariko nawe ukabazwa, ni urugero rwiza rwa politiki nziza Igihugu kigenderaho” 

Umuvunyi Mukuru, Nyakubahwa Anastase Murekezi, yagaragaje ko kugeza kuri uyu wa 29 Kamena, abamaze kwerekana imitungo yabo hakoreshejwe ikoranabuhanga bagera ku bihumbi 11, abandi igihumbi (1000) bigaragarab ko batangiye kubikora, abasigaye batarabikora ngo bashobora babikora bitarenze ku wa 30 Kamena 2020, saa sita z’ijoro.

Yongeho ko kutubahiriza igihe bihanwa, ati “Itegeko ridutegeka kubanza kubibutsa, batabikora ibihano bigatangira; bashobora kugawa ku mugaragaro mu nyandiko cyangwa bagakatwa ¼ cy’umushara, yewe bishobora no kugera hejuru Urwego rw’Umuvunyi rugasaba ababashinzwe kubirukana.”

Ingingo ya 80 y’Itegeko Ngenga rigenga imikorere ya Sena, iteganya ko mu kugenzura imitungo nyakuri y’Umuvunyi Mukuru, iy’Abavunyi bungirije n’iy’abandi bakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bagomba kugaragaza imitungo yabo, Biro ya Sena igenzura ukuri ku nyandiko yatanzwe n’aho umutungo waturutse. Biro ya Sena ishobora kandi kwifashisha izindi nzego za Leta zibifitiye ububasha kugira ngo hakurikiranwe ibibazo bishingiye ku imenyekanisha ry’umutungo.