Sena yemeje Guverineri w’Intara y’Amajyepfo

|   Senate

Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Nyakanga 2020, Inteko Rusange ya Sena iyobowe na Perezida wa Sena Nyakubahwa Iyamuremye Augustin yemeje Kayitesi Alice wasabirwaga kwemezwa ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Ubwo yagezaga ku Nteko Rusange raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere ku isizumwa ryakozwe kuri dosiye ya Madamu Kayitesi, Perezida wa Komisiyo Senateri Dushimimana Lambert, yavuze ko bamaze gusuzuma umwirondoro wa Madamu Kayitesi Alice no kugirana na we ikiganiro, basanze afite ubumenyi n’uburambe mu mirimo y’ubuyobozi bityo bikazamufasha kuzuza inshingano yasabiwe gukora nka Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Ku bijyanye n’inshingano z’Intara n’uko azazishyira mu bikorwa, Perezida wa Komisiyo yavuze ko Madam Kayitesi yabijeje kuzafatanya n’inzego asanze zirimo n’iz’umutekano kugira ngo bateze imbere Intara y’Amajyepfo. Ikindi ngo azakorana n’Uturere cyane hagamijwe gushyira mu bikorwa inshingano yo kutugira inama zafasha mu kunoza imikorere n’imikoranire.

Nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, Inteko Rusange yarayemeje, inemeza kandi Kayitesi Alice ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’ u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, ingingo yaryo ya 86 ivuga ko Sena ifite ububasha bwo kwemeza ishyirwaho ry’Abayobozi.

Ku wa 7 Nyakanga 2020, nibwo Perezida Paul Kagame yagize Kayitesi Alice wayoboraga Akarere ka Kamonyi, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Muri iyi Nteko Rusange kandi Sena yatoye itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano yo kohererezanya abakurikiranyweho ibyaha hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ubwami bwa Maroc yakorewe i Rabat, mu bwami bwa Maroc, ku wa 19 Werurwe 2019.