Inteko Ishinga Amategeko yatangiye Igihembwe cya mbere Gisanzwe cy’umwaka wa 2020/2021

|   Senate

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2020, Inteko Ishinga Amategeko yatangiye Igihembwe cya mbere Gisanzwe cy’umwaka wa 2020/2021 nkuko biteganywa n’ingingo ya 72 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015.

Mu ijambo rye rifungura ku mugaragaro iki gihembwe, Perezida wa Sena Nyakubahwa Dr. Iyamuremye Augustin yashimiye Abasenateri ku kazi bakomeje gukora mu gihe bari mu kiruhuko kandi bagakomeza n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Nkuko byavuzwe na Perezida wa Sena, imwe mu mirimo yakozwe n’Abasenateri harimo igikorwa cya Komisiyoy’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, aho abagize iyi Komisiyo bagiye mu turere dutandukanye mu gikorwa cyo kumenya no kugenzura imicungire y’ibimenyetso n’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, hari kandi igikorwa cya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere yakoresheje inama nyungurabitekerezo hifashishijwe ikoranabuhanga ku ngamba zo guca akarengane kagaragara mu manza zimwe na zimwe, n’inzitizi zikigaragara mu irangizwa ry’imanza.

Perezida wa Sena yavuze ko kandi muri iki gihembwe Gisanzwe Sena izibanda kubikorwa bitandukanye birimo ibikorwa byo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga, kugenzura imikorere y’imitwe ya politiki, gutora amategeko, kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi, kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma, gusura abaturage, n’ibindi.

Ku Mutwe w’Abadepite igihembwe Gisanzwe cyanfunguwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite Nyakubahwa Mukabalisa Donatille, washimiye Abadepite ku bwitange bagaragaje mu gushyira mu bikorwa inshingano zabo zirimo gutora amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma, no guhagararira abaturage.

Perezida w'Umutwe w'Abadepite yagarutse ku bikorwa bizaranga iki gihembwe birimo gusuzuma no kwemeza imishinga y’amategeko itandukanye, kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma, kugezwaho ibikorwa bya Guverinoma, no gutegura inama nyunguranabitecyerezo.

Nyakubahwa Mukabalisa yibukije ko kandi nubwo hari icyorezo cya Covid-19, Abadepite bazajya gusura abaturage muri uyu mwaka, kugirango barebe aho iterambere rigeze mu gihugu hose, ndetse no kureba uburyo bwashyizweho na leta mu guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Kuri uyu munsi kandi, Inteko Rusange yemeje imishinga y’amategeko abiri ariyo umushinga w’itegeko rihindura Itegeko n° 48/2017 ryo ku wa 23/09/2017 rigenga Banki Nkuru y’u Rwanda n’umushinga w’itegeko ngenga rigenga ubwenegihugu nyarwanda.