Perezida Kagame yakiriye indahiro z’Abasenateri batandatu bashya

|   Senate

Ku wa 22 Ukwakira 2020, mu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame yakiriye indahiro z’Abasenateri batandatu bashya, binjiye muri Sena nyuma y’umwaka manda ya gatatu ya Sena yari imaze itangiye.

Abasenateri batandatu bashya barahiye barimo bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika aribo Hon. Prof Jean-Pierre Dusingizemungu, Hon. Epiphanie Kanziza, Hon. André Twahirwa na Hon. Evode Uwizeyimana n’abandi babiri batowe n’Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda aribo Hon. Alexis Mugisha na Hon. Clotilde Mukakarangwa.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango, Perezida Kagame yavuze ko Abasenateri bashya ari izindi mbaraga zije ziyongera mu basanzwe bagize Inteko Ishinga Amategeko. Yagize, ati: “Aba Basenateri bashya bava muri twe, Abanyarwanda, kandi bahagarariye abantu b’ingeri z’itandukanye z’Igihugu cyacu. Nk’uko bisanzwe, twifuza ko Abanyarwanda aho baturuka hose, uko bateye, ibyo bemera n’ibyo batemera, bisanga mu Gihugu cyacu, bagahagararirwa kandi bakagira ijwi ku buryo bavuga ibyo batekereza kugira ngo ibibazo bafite bishobore kumvikana.

Yakomeje agira, ati: “Bafite amaraso mashya, kandi bazanye ibitekerezo, ubunararibonye n’ubundi bumenyi kugira ngo dushobore gukomeza kubaka Igihugu cyacu mu buryo bukwiye”.

Abasenateri barahiye basimbuye abandi batandatu aribo Hon. Prof. Karangwa Chrysologue, Hon. Kalimba Zephyrin, Hon. Uwimana Consolée, Hon. Nyagahura Marguerite, Hon. Uyisenga Charles na Hon. Mukakalisa Jeanne D'Arc barangije manda yabo.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 8 y’Itegeko Ngenga rigenga imikorere ya Sena, mbere yo gutangira imirimo, umusenateri arahirira imbere ya Perezida wa Repubulika indahiro iteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, ataboneka akarahirira imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.